Georgia Cassidy, umukobwa w’imyaka 19 ukomoka mu gihugu cy’ Ubwongereza yahitanywe n’igipfunyika cy’ikiyobyabwenge cya Cocaine yahishe mu kanwa ubwo polisi yahagarikaga imodoka yari arimo ishaka gusakwa.

Georgia Cassidy yahitanywe no guhisha Cocaine mu kanwa

Cassidy, umukobwa uzwi cyane mu Bwongereza, yahuye n’akaga katoroshye ubwo yageragezaga guhisha cocaine mu kanwa, uburozi bwayo bukakaye bukamuhitanaga nyuma yo kugezwa kwa muganga arembye cyane.

Ubwo abapolisi bahagarikaga imodoka uyu mukobwa yarimo n’umukunzi we,yagize ubwoba bwinshi ahita ahisha mu kanwa igipfunyika cya cocaine yari agiye kugurisha, aba bapolisi basaka iyi modoka barangije barayireka iragenda.

Uyu mukobwa yahise aremba kubera uburozi bwinshi bwiganje muri iki kiyobyabwenge bwamusigayemo, ajyanwa mu bitaro bya Aintree Hospital ariko ntibyagira icyo bimumarira kuko yitabye Imana nyuma y’iminsi 3.

Georgia Cassidy yahitanywe no guhisha Cocaine mu kanwa

Ikinyamakuru The Sun cyo mu Bwongereza kivuga ko Polisi yo mu gace ka Marseyside yatangaje ko yaamaze guta yombi umugabo ucuruza ibi biyobyabwenge, ari nawe wari wabihaye uyu mukobwa Georgia Cassidy.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU