Umunyamideli Hamisa Mabetto wo mu gihugu cya Tanzania yatangaje impamvu yamuteye kubyarana na Diamond, kuko avuga ko ntarukundo rwari ruri hagati yabo bombi.

Hamisa Mabetto yeruye avuga impamvu yamuteye kubyarana na Diamond

Hamisa Mobeto wabyaranye na Diomond Platinumz yatangaje impamvu yamuteye kubayarana na Diomond kandi yarazi ko afite abagore benshi.

Ibi yabive nyuma yuko yaramaze iminsi abazwa n’itangazamakuru ko koko byaba ari impamo ko umwana afite yaba ari uwa Diomond, maze Hamisa avuga ko umwana ari uwa Diomond ndetse ko hari n’impamvu yatumye abyarana na Diomond.

Uyu mukobwa yavuze impamvu yamuteye kubayarana n’iki cyamamare mu muziki nyafurika, ko aruko ntagahunda yo gushaka umugabo yarafite, maze ahitamo kureba umuntu babyarana kugirango nabura yibonere akana gusa.

Hamisa Mabetto yeruye avuga impamvu yamuteye kubyarana na Diamond

Akimara kumubyara habaye ikibazo yuko Diomond atemeraga ko aruwe, maze Hamisa ahitamo kwerekeza urukiko kugirango ajye abona indezo y’umwana we iturutse kwa se.

Hamisa Mabetto yeruye avuga impamvu yamuteye kubyarana na Diamond

Amakuru dukesha Bongo 5 ikorera muri Tanzania avuga ko uyu mukobwa ibyo yakoze byose yari yabanje kubitekerezaho ndetse atanicuza kuba yarabyaranye na Diomond kuko ngo icyo yashakaga yakibonye “akaba avuga umwana yashakaga.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU