Umugore wabyaranye na Diomond Platinumz Hamisa Mobetto, wamenyekanye cyane nk’umunyamideli ndetse akaba n’umukinnyi w’ama filime, yiyamye abamushinja gukunda abakire gusa, kubera ko abagabo bose bakundanye ari abaherwe..

Hamisa Mobetto yiyamye abamushinja gukunda abakire gusa

 

Mobetto abinyujije kuri Instagram, yatangarije abamukurikira ko yiyamye abamushinja gukunda abakire, abantu bose bavuga ko akundana n’ abagabo bakize, avuga ko ibyo byose atari we ahubwo ko ari ubushake bw’ Imana, ko ariyo yamuhitiyemo abazaba ababyeyi b’abana be .

Hamisa Mabetto wabyaranye bwa mbere na Fantasy Majizzo, nyuma akaza kongera kubyarana undi mwana Diamond Platnumz, abagabo bombi bafatwa nk’abaherwe muri Tanzania, kuri ubu bamwe mu bamukurikira baramushinja gukundana n’abagabo bakize gusa, ariko we akabasubiza avuga ko kubyarana nabo bitari kubwe, ko ahubwo byari igeno ry’ Imana.

Hamisa Mobetto yiyamye abamushinja gukunda abakire gusa

Hamisa yagize ati: “Uko imyaka igenda ishira ni ko n’iminsi ishira… ntimwari mukwiye kuba buri munsi muvuga ko nkunda abagabo bafite amafaranga, hari ibindi bitari abo bagabo babiri gusa… Mushaka kumenya impamvu… FanCy na Dee (Abana be) Imana ni yo yahisemo abagomba kuba ababyeyi babo… Murekere aho umwana w’umusaza w’umukene Hassan…! Reka mbabwire akantu gato, njye ndi mubi rwose, ndi n’umukene ariko ngomba kugira ubuzima bwiza, bimwe rero mbifata nk’ibitutsi…

 

Hamisa Mobetto yiyamye abamushinja gukunda abakire gusaTwakwibutsa ko ubusanzwe Hamisa Mabetto ari umubyeyi w’abana babiri ari bo Fantasy Majizzo na Deedaylan Abdul Naseeb. Aba bana bombi yababyaranye n’abagabo bakize kandi bazwi. Umwe ni uwa Majizzo undi akaba uwa Diamond. Majizzo ni we washinze Radio yitwa E FM na E TV naho Diamond akaba umuhanzi uzwi cyane wanashinze Radio na Televiziyo yitwa Wasafi.

Hamisa Mobetto yiyamye abamushinja gukunda abakire gusa

Nyuma yuko uyu mugore akomeje kujyenda atungura abantu cyane mu rukundo rwe na Diomond, kuri ubu hari amakuru avuga batacyihishira ahubwo basigaye babyerekana cyane ku mugaragaro. Mu minsi yashize nibwo higeze kugaragara amafoto ya Diomond ari kumwe n’umukobwa we yabyranye na Hamisa, abantu bakaba baratangiye kuvuga ko noneho Diomond asigaye yemera umwana cyane.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU