Buri mwaka Tariki ya 25 Gicurasi, Umuhanzi nyarwanda Alpha Rwirangira yizihiza isabukuru y’amavuko, muri 2018 akaba yujuje imyaka 32 ishize abonye izuba.

Alpha Rwirangira yavutse tariki 25 Gicurasi 1986, avukira mu gace kitwa Gata mu mujyi wa Mwanza mu gihugu cya Tanzania. Ni mwene Joseph Bizimana w’Umunyarwanda na Zouliette Ibrahim w’Umutanzaniyakazi.

Alpha ari mu bahanzi bakomeye kandi bakunzwe cyane mu Rwanda no muri Africa muri rusange, benshi bakaba baramumenye mu ndirimbo nka Yes, Merci, Amashimwe, Yamungu, n’iyitwa Question yaraye ashyize hanze mbere yuko agira isabukuru y’amavuko.

Alpha arakunzwe cyane mu Rwanda
Alpha arakunzwe cyane mu Rwanda

Alpha ubu atuye muri Leta ya Texas mu mujyi wa Houston ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

IBYEREKERANYE N’UBUZIMA BW’UYU MUHANZI

Alpha ni umwana w’imfura mu muryango w’abana 5, yakuze ari umwana ukubagana cyane n’ubwo ngo nta kintu na kimwe mu byo yakoze akiri muto yicuza, ariko nanone kuko ngo ibyo yakoze ari byinshi ntiyashobora guhitamo kimwe cyamushimishije kuruta ibindi.

Avuga ko yatangiriye amashuri y’incuke mu gihugu cya Tanzaniya, atangirira amashuri abanza ku kigo cya Mwenge Primary School, nyuma ajya Uhuru Primary School byo mu gihugu cya Tanzaniya, ahita aza mu Rwanda yiga umwaka umwe i Nyarubuye mu cyahoze ari intara ya Kibungo, akomereza amashuri abanza ku kigo cya Nyabuhanze Boys School mu gihugu cya Kenya aho yize imyaka ibiri ahava ari mu mwaka wa kane, nyuma yiga muri Mukariro English Medium School cyo muri Tanzaniya ari naho yarangirije amashuri abanza.

N’ubwo bigaragara ko mu mashuri abanza yari ku bigo byinshi, amashuri yisumbuye yo yayize ku kigo kimwe cya APRED Ndera, ubu akaba agiye gukomeza kaminuza mu bijyanye na Music and Business muri kaminuza ya Campbellsville muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Alpha ubu atuye muri Leta ya Texas mu mujyi wa Houston
Alpha ubu atuye muri Leta ya Texas mu mujyi wa Houston
Alpha Rwirangira yavutse tariki 25 Gicurasi 1986
Alpha Rwirangira yavutse tariki 25 Gicurasi 1986

BIMWE MU BIHEMBO YAGIYE YEGUKANA

1.Tusker Project Fame ya 3 (2009),

  1. Yaje ayoboye abahanzi batatu begukanye Tusker All Star (2011),

3.Amashusho y’indirimbo ye ‘Come to me’ yakoranye n’umugande Bebe Cool yegukanye igihembo nk’indirimbo ifite amashusho meza mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, igihembo yakuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu marushanwa yitwa Museke Awards.

4.Amaze kwegukana ibihembo bya PAM Awards imyaka ibiri ikurikiranye 2010 na 2011, nk’umuhanzi w’umwaka witwaye neza mu bagabo mu Rwanda, N’ibindi byinshi….

KANDA HANO UREBE QUESTION, INDIRIMBO NSHYASHYA YA ALPHA RWIRANGIRA

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU