Umuherwe akaba n’umwe mu bahanga mu byerekeranye n’ikoranabuhanga Bill Gates, ibyo yahanuye byakuye benshi imitima ubwo yavugaga ko mu minsi mike iri imbere hashobora kuzatera icyorezo kizarimbura abantu basaga miliyoni 30 mu gihe kingana n’amezi 6 gusa.

Ibyo Bill Gates yahanuye byakuye benshi imitima

Umunyamerika Bill Gates uri mu ba mbere mu bantu bakize ku Isi, yavuze ko abantu bakomeje kwiba amakuru ku bijyanye no gukora ibisasu bya kirimbuzi bashobora kuyakoresha nabi bigatuma bakora icyorezo gishobora kuzarimbura abatuye isi.

Ibyo Bill Gates yahanuye byakuye benshi imitima
Uko Virusi yater icyorezo isa urebeye muri Microscope

Gates wavuze ko hashobora gutera icyorezo simusiga mu nama yagize mu kwezi gushize, yavuze ko ibihugu by’ibihangange ku Isi bikomeje kugwiza ubwirinzi mu ntambara ariko bitajya bitegura ko hashobora kwaduka icyorezo kikarimbura abantu.

Bill Gates yavuze ko ubu bujura bw’amakuru ajyanye no gukora ibitwaro bya kirimbuzi bushobora kuzafasha bamwe muri aba bajura gukora icyorezo kidafite urukingo kikaba cyamara abarenga miliyoni 30 mu mezi 6.

Akoresheje amashusho, yerekanye ukuntu iki cyorezo kizaba kimeze nk’ibicurane kizakwira hirya no hino maze kikarimbura imbaga y’abatuye isi, aboneraho gusaba ibihugu gutangira kwitegura guhangana n’iki cyorezo nkuko bitegura intambara zitandukanye.

Gates yasabye ibihugu kuzihutira guha akato abanduye iki cyorezo nikiramuka gitangiye kugaragara kugira ngo batazanduza abantu benshi, avuga ko we n’inzobere bari gushaka urukingo rw’iki cyorezo gishobora guterwa no gushaka gukora ibitwaro bya kirimbuzi mu buryo budakwiriye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU