Umunyamerikakazi ukunzwe cyane ku Isi, Ellen DeGeneres n’umukunzi we Portia De Rossi bamaze kugera mu Rwanda aho baje mu gutangiza umushinga wo kubaka ikigo kizafasha mu bikorwa bya Dian Fossey Gorilla Fund bimaze imyaka 50 byo kwita ku ngagi.

Ellen ubusanzwe witwa Ellen Lee DeGeneres afite imyaka 60. Ni umunyarwenya, umukinnyi n’umuyobozi wa film, umwanditsi, umukozi wa televiziyo wavukiye i Metairie muri leta ya Louisiana, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu mpera z’icyumweru dusoje, nibwo Ellen n’umukunzi we w’umugore witwa De Rossi bageze ku kibuga cy’indege cy’I Kanombe, bahita bafata kajugujugu barekeza i Musanze aho bacumbitse mu icumbi ry’abakerarugendo ryitwa “Bisate Lodge.”

Icyamamare Ellen DeGeneres yamaze kugera mu Rwanda
Ellen n’umukunzi we Portia De Rossi bakigera mu Rwanda, bahise bafata Kajugujugu berekeza i Musanze

Ellen na Portia De Rossi bamaze gukusanya inkunga ingana na Miliyoni 10 zo kubaka ikigo cye kirengera urusobe rw’ibinyabuzima, no kwita ku ngagi by’ikigega cya Dian Fossey Gorilla.

Ikiganiro cya Ellen gitumirwamo abantu bakomeye
Ikiganiro cya Ellen gitumirwamo abantu bakomeye
Igishushanyo mbonera cy'izi nyubako zizubakwa na Ellen
Igishushanyo mbonera cy’izi nyubako zizubakwa na Ellen
Dr Dian Fossey yitabye Imana kuya 27 Ukuboza 1985, bikekwa ko yishwe na ba rushimusi
Dr Dian Fossey yitabye Imana kuya 27 Ukuboza 1985, bikekwa ko yishwe na ba rushimusi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU