Nyuma yo gusenyuka kw’itsinda rya Two4real yari ryai rigizwe n’abasore babiri aribo Dj Pius na TK Aidan, kuri ubu Umuhanzi Dj Pius akaba asigaye akora umuziki ku giti cye, ubu ari kwitegura kumurika Album ye yambere yise “Iwacu”, akaba ari kurangiza indirimbo zizaba zigize iyi album.

Icyo Dj Pius avuga kuri Mowzey Radio wari kuzamufasha mu gitaramo cyo kumurika Album ye

Dj Pius avuga ko mugitaramo cyo kumurika Album ye azatumira abahanzi batandukanye b’inshuti zahafi za Mowzey Radio barimo Dr Jose Chameleone na Weasel, ndetse aba bo bakaba baramaze kwemeza ko bazaza muri iki gitaramo kizaba 3 Kamena 2018 mu mahema yo muri Camp Kigali ahamaze ku menyerwa nka Kigali Convention and Exhibition Village (KCEV), album avuga ko azayitura Mowzey Radio witabye Imana tariki 1 Gashyantare 2018.

Muri iki gitaramo cyo kumurika iyi Album “Iwacu” hazafatwa n’umwanya wo kunamira Mowzey Radio witabye Imana tariki 1 Gashyantare 2018 mu rwego rwo kumushimira uruhare yari amaze kugira kuri iyi album ndetse n’ibindi bikorwa bagiranye.

Icyo Dj Pius avuga kuri Mowzey Radio wari kuzamufasha mu gitaramo cyo kumurika Album ye
Dj Pius na Mowzey Radio

Dj Pius mu magambo ye yagize ati: “Kuvuga ko twayikoranye ntibivuga ko hari ibitekerezo byinshi biyiriho ariko mu by’ukuri, nkitangira umushinga wayo no kuyitegura akenshi indirimbo no gufata amajwi twabikoreraga mu rugo rwe akavuga ko tuzazana mu Rwanda tugakorana igitaramo gikomeye cyane n’abahanzi b’inshuti ze.”

Icyo Dj Pius avuga kuri Mowzey Radio wari kuzamufasha mu gitaramo cyo kumurika Album ye
Igitaramo cyo kumurika Album “Iwacu” kizabera Kigali na Musanze

Dj Pius avuga ko iyi album agiye gushyira hanze yayihaye intego yo kuvuga ibyiza by’u Rwanda by’umwihariko akaba yanarayitiriye  indirimbo amaze iminsi itari mike ashyize hanze yise  ‘Iwacu’ , ikaba inumvikanamo umudiho wa kinyarwanda ndetse n’amagambo ataka iki gihugu cy’u Rwanda. Iyi Album izasohoka iriho ndirimbo  zirenga 15, Dj Pius akaba ari kuzirangiza.

Icyo Dj Pius avuga kuri Mowzey Radio wari kuzamufasha mu gitaramo cyo kumurika Album ye
Dj Pius na Dr Jose Chameleone na Weasel

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU