Umuhanzi ukunzwe mu itsinda rya Urban Boyz, Nshimiyimana Muhamed {Nizzo Kaboss} yagize icyo avuga ku guhabwa amafaranga n’Abakobwa batuye hanze y’u Rwanda {Diaspora}.

Mu itsinda rya Urban Boyz, hagiye havugwamo amakuru y’uburyo aba basore batereta abakobwa batuye ku mugabane w’iburayi, ndetse ngo bakabaha n’amafaranga menshi.

Ibi byahamijwe na Safi Madiba wahise ushakana na Niyonizera Judith{Warusanzwe aba muri Canada} ndetse agahita asezera mu itsinda rya Urban Boyz, agatangira gukora umuziki ku giti cye wenyine.

Safi Madiba aherutse gushaka Judith uba muri Canada, biravugwa ko yamukurikiyeho ifaranga
Safi Madiba aherutse gushaka Judith uba muri Canada, biravugwa ko yamukurikiyeho ifaranga

Humble Jizzo nawe akundana n’umuzungukazi witwa Amy Blauman ndetse baherutse no kwibaruka umwana wabo w’imfura mu minsi yashize.

Humble Jizzo na Amy Blauman baherutse kwibaruka imfura
Humble Jizzo na Amy Blauman baherutse kwibaruka imfura

Ku ruhande rwa Nizzo Kaboss, we aherutse gutandukana na Umulisa Yvette(wiga mu bushinwa), nyuma bigenda bihwihwiswa ko asigaye akundana n’umukobwa witwa Nisingizwe Solange utuye mu gihugu cy’Ubusuwisi.

Nizzo aravugwaho gukundana n'umukobwa witwa Solange utuye mu busuwisi
Nizzo aravugwaho gukundana n’umukobwa witwa Solange utuye mu busuwisi
Biravugwa ko Nizzo ashobora kwerekeza mu busuwisi gusura Solange
Biravugwa ko Nizzo ashobora kwerekeza mu busuwisi gusura Solange

Kuri ubu, Nizzo yahishuye ukuri kwe ku bijyanye no kuba atereta abakobwa bo muri Diaspora abashakaho amafaranga.

Avuga kuri iyi ngingo, Nizzo yagize ati “Ndamutse mufite akayampa ntakibazo kabisa, N’ubufasha nk’ubundi bwose, Kimwe nkuko nanjye nayamuha. Mu buzima tuba tugomba gufashanya, cg se tugahana impano, ashobora kuyampa cyangwa se nanjye nkayamuha kuko ndi Umuntu w’umugabo kandi nkorera amafaranga yanjye. Mbona icyambere ari urukundo kurusha ifaranga.”

Nizzo Kaboss yavuze ko kuba umu Diaspora yamuha amafaranga, bingana nkuko nawe yayamuha, ngo ni ubufasha busanzwe
Nizzo Kaboss yavuze ko kuba umu Diaspora yamuha amafaranga, bingana nkuko nawe yayamuha, ngo ni ubufasha busanzwe

Tubibutse ko mu minsi ishize, Urban Boyz baherutse gushinga Studio ya Audio yitwa “Urban Record” izajya ibafasha mu kazi kabo ka buri munsi, Iyi Studio ikaba yubatse kwa Nizzo I Nyamirambo.

Iyi Studio ya Urban Boyz yubatse kwa Nizzo
Iyi Studio ya Urban Boyz yubatse kwa Nizzo

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU