Itsinda rigizwe n’abakobwa babiri, Charly na Nina {Charlotte Rulinda na Nina Muhoza} bahereye urugendo rw’ibitaramo bafite ku mugabane w’iburayi mu gihugu cy’Ububiligi, aho bakoreye igitaramo cy’uburyohe bakoreye mu bubiligi cyitabiriwe n’imbaga nyamwinshi.

Charly na Nina bataramiye mu bubiligi
Charly na Nina bataramiye mu bubiligi

Charly na Nina n’itsinda rimaze kugera kure mu muziki nyarwanda, bakaba bazwi mu ndirimbo nka I do bakoranye na Bebe Cool, Face to Face, Owooma, Try Me, Indoro n’izindi nyinshi.

Aba bakobwa bahereye urugendo rw’ibitaramo byabo mu gitaramo bakoreye mu bubiligi, aho bataramiye ahitwa Birmingham Palace, igitaramo cyabo kikaba cyitabiriwe n’abanyarwanda benshi bari baherekejwe  n’inshuti zabo.

Charly na Nina baherutse gukorana indirimbo na Bebe Cool
Charly na Nina baherutse gukorana indirimbo na Bebe Cool
Charly na Nina bagezweho mu muziki nyarwanda
Charly na Nina bagezweho mu muziki nyarwanda
Charly ubusanzwe yitwa Charlotte Rulinda
Charly ubusanzwe yitwa Charlotte Rulinda
Abanyarwanda n'abanyamahanga baba mu bubiligi bari bitabiriye iki gitaramo
Abanyarwanda n’abanyamahanga baba mu bubiligi bari bitabiriye iki gitaramo
Benshi bari barimo gufata amafoto n'amashusho y'urwibutso
Benshi bari barimo gufata amafoto n’amashusho y’urwibutso

Biteganyijwe ko aba bahanzikazi bazahita bajya gutaramira mu mijyi ya Lille na Paris ho mu bufaransa, Genève mu busuwisi, na Stockholm ho muri Suede.

Charly na Nina bafite ibindi bitaramo mu mijyi ikomeye yo mu burayi
Aba bakobwa bafite ibindi bitaramo mu mijyi ikomeye yo mu burayi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU