Umwari witwa Sarah Rose Summers ukomoka I Nebraska yatorewe kuba Miss USA 2018 nyuma yo guhigika abandi bakobwa 50 bari bahataniye iri kamba.

Sarah Rose w’imyaka 23 akomoka Omaha, akaba yararangije amasomo ye muri Kaminuza y’abakirisito I Texas. Asimbuye uwitwa Kara McCullough warumaranye iri kamba igihe kingana n’umwaka umwe.

Ibirori byo gutanga ikamba byabereye mu nyubako ya Hirsch Memorial Coliseum iherereye Shreveport-Bossier muri Leta ya Louisiana, bikaba byayobowe n’abitwa Nick Lachey na Vanessa Lachey.

Uyu muhango wasojwe uwitwa Miller-Keyes agizwe igisonga cya mbere,  Urrea nawe yambikwa ikamba ry’igisonga cya kabiri. Biteganyijwe ko Sarah Rose azaserukira USA mu marushanwa yo gushaka umukobwa uzaba Nyampinga w’Isi {Miss Universe}.

The 23-year-old was overcome with emotion as she was congratulated by Miss North Carolina Caelynn Millers-Keyes

Summers is from Omaha and graduated from Texas Christian University with two degrees

Sarah Rose Summers

Fellow contestants congratulate the new Miss USA, Sarah Rose Summers 

The winner  was chosen by a combination of a selection committee that icluded female entrepreneurs and executives and input from viewers who were able to vote online

Summers drew one of the biggest cheers of the evening when she called on people to 'listen to each other'

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU