Akacu Lynca wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda mu 2015 yagaragaje urukundo rudasanzwe afitiye umukunzi we Guy Alain{ uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana} ubwo yamwifurizaga isabukuru y’amavuko.

Lynca na Alain bamaze igihe bakundana
Lynca na Alain bamaze igihe bakundana

Miss Akacu Lynca ufite imyaka 21, yabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda akurikiye Uwase Vanessa Raïssa wabaye igisonga cya mbere. Bombi bari bagaragiye Kundwa Doriane watowe nka Nyampinga w’u Rwanda mu 2015. Mu gihe Guy Alain ari umwe mu bagize itsinda rya muzika riririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza “Alive and Freed”, akaba amaze imyaka hafi ibiri bimenyekanye ko akundana na Miss Akacu Lynca.

Ubwo Alain Guy yizihizaga isabukuru y’amavuko, Lynca yamwandikiye ubutumwa burebure, amwifuriza kugira umunsi udasanzwe, ndetse ashimangira urwo amukunda.

Mu magambo maremare yanditse kuri Instagram ye yagize ati yagize ati “Undi mwaka wo kwishimira wowe ku isabukuru yawe, nshimira byinshi kimwe muri byo ni ukuba mu buzima bwawe, nisanze nshimira Imana kuko yohereje umuntu mwiza nkawe mu buzima bwanjye. Warakoze kuba umukunzi wanjye ndetse n’inshuti magara yanjye. Ntabwo nzigera mbasha kubona undi muntu nkawe, ndagukunda kandi niko bizahora, Buri munsi turi kumwe uba udasanzwe. Ariko uyu wa none ni umwihariko urushijeho kuko ari isabukuru yawe, kandi nishimiye kuyisangira n’umugabo utuma niyumva nk’umwiza kandi ukunzwe, unyuma akamfata akaboko muri buri ntambwe nteye. Uyu munsi ni uwawe, rukundo rwanjye. Bivuye ku ndiba z’umutima wanjye nkwifurije ibyiza byose ku isabukuru yawe. Intsinzi izayobore inzira zawe mu gihe ufata urundi rugendo rw’ubuzima bwawe uyu munsi. Isabukuru nziza.”

Ubutumwa burebure, Lynca yandikiye Alain amwifuriza isabukuru nziza
Ubutumwa burebure, Lynca yandikiye Alain amwifuriza isabukuru nziza
Lynca na Alain bashobora kurushinga mu minsi iri imbere
Lynca na Alain bashobora kurushinga mu minsi iri imbere

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU