Ikipe ya Zambia y’abatarengeje imyaka 20 bamaze gusesekara I Kigali kuri uyu wa Gatatu, mu masaha y’igitondo aho ije gukina umukino w’amajinjora wo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cya 2019 aho izahura niy’u Rwanda kuwa gatandatu, tariki 12 Gicurasi.

Iyi kipe igizwe n’abagera kuri 28 barimo ubakuriye Lee Kawanu n’umutoza wa
Chipolopolo ndetse na Wedson Nyirenda mu rwego rwo kwitegura umukino wo kuwa gatandatu, ikipe y’igihugu ya Zambia ngo yari yabanje gukina umukino wa Gicuti na Malawi ibasha kuyitsinda 2-1.

Biteganijwe ko uyu mukino w’Amavubi na Zambia uzaba muri weekend isaa 15h30, umukino wo kwishyura ukazabera i Lusaka muri Zambia tariki 19 Gicurasi uyu mwaka, aho ikipe izatsinda mu mikino yombi izahita itangira gutegura umukino na Soudani, U Burundi ndetse na Ethiopia mu gihe hazaba hitegurwa imikino ya nyuma muri Niger umwaka utaha.

Biravugwa ko Zambia itegereje abakinnyi bayo bakina ku mugabane w’uburayi mu gihugu cy’ubwongereza, bagomba kuza guhangana n’amavubi muri iki cyuymweru dore ko Zambia y’abatarengeje imya 20 yitwaje abarimo : Le prince Bwalya, Flobby Mashakalati, Benson Kolala, Jonathan Kapelembe, Kingsley Hakwiya, Christopher Katongo, Justin Mwanza, Obino Nisala, Muma Mumba, Prince Mumba, Thomas Zulu, Chanda Mukuka, Albert Kangwanda, Lifumpa Yande andwe, Lameck Banda, James Chilimina , Paul Mwachisema, Martin Njobvu, Mwiya Malumo na Francisco Mwepu.

Abayobozi b’ikipe : mu Lee Kawanu (uhagarariye ikipe), Edson Witson Nyirenda (umutoza Charles Nisala BWale (umutoza), kalililo kakonje, Mwansa Kapyanga, James Nyimbili (umuganga), Austin dissimulaient, Davy Mungoli (ushinzwe umutungo) na Henry Kalaba (ushinzwe umutekano).

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU