Ikipe ya Liverpool ifite imikino itoroshye muri iyi minsi ikomeje kwugarizwa n’Ibibazo by’Imvune mu bakinnyi bakomeye, nkuko umutoza Jurgen Klopp abishimangira.

Mu kiganiro umutoza Jurgen Klopp yagiranye n’Itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Gicurasi 2018, yavuze ko Sadio Mane {Umaze gutsinda ibitego 19 mu mikino 42} yagize ikindi kibazo cy’Imvune, mu gihe barimo kwitegura umukino ukomeye uzabahuza n’ikipe ya Brighton{Seagulls} kuri iki cyumweru.

Umutoza Jurgen Klopp n'ikipe ye ya Liverpool bafite imikino itoroshye muri iyi minsi
Umutoza Jurgen Klopp n’ikipe ye ya Liverpool bafite imikino itoroshye muri iyi minsi

Liverpool nibasha gukura amanota atatu ku ikipe ya Brighton bizayifasha kwibikira umwanya mu irushanwa rya Champions League mu mwaka utaha.

Klupp ntiyigeze akomoza ku kuba ikibazo Sadio Mane afite gishobora kuzamubuza gukina umukino ukomeye uzabahuza na Real Madrid ku itariki 26 Gicurasi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU