Kuva ejobundi kuwa kabiri tariki ya 8 Gicurasi 2018 kugeza ku mugoroba w’ejo kuwa gatatu hamaze gufungwa inzu zirenga 25 zirimo imiryango 97 y’abantu barenga 200 ziri mu manegeka ku musozi wa Mont Kigali.

Imiryango ituye kuri Mont Kigali mu manegeka iri kwimurwa

Mu tugari dutatu umurenge wa Kimisagara uyu munsi Bamwe mu baturage ubu bamaze kwimurirwa mu nsengero kubera ikibazo cy’ibiza biri guterwa n’imvura imaze iminsi igwa mu duce dutandukanye tw’uRwanda.

Muri Nyarugenge  Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimisagara bufatanyije na zimwe mu nzego zishinzwe umutekano bari kuvana mu nzu imiryango ituye ahantu hateye inkeke ku musozi wa Mont Kigali. Kugeza saa saba ejo hari hamaze gufungwa inzu 19 (zirimo n’ibipangu birimo inzu zirenze imwe) zirimo ABANTU 90 mu tugari tubiri.

Imiryango ituye kuri Mont Kigali mu manegeka iri kwimurwa

Abayobozi barashyira ku nzugi ‘soudure’ ituma abatuye muri izi nzu badashobora kongera kuhafungura. Ibikoresho byabo byinshi ariko barabirekeramo, nk’abateganya kuzabareka bakagarukamo iyi mvura nicogora.

Ni igikorwa cyahereye ejobundi kuwa kabiri w’iki cyumweru, inzu ziri ahantu mu manegeka akabije zirigufungwa, abazituyemo bagasabwa kujya gucumbika. Imiryango 19 yabuze aho icumbika yacumbikiwe mu nsengero ziri hafi aha.

Iki gikorwa kimaze gukorwa mu midugudu itandatu irimo; Amahoro, Birama, Karama, Gakaraza na Mugina mu tugari twa Katabaro na Kimisagara neza neza hejuru ya Nyabugogo.

Muri iki gikorwa ubuyobozi burikubabwira ko bakwiye kujya gucumbika mu bo mu miryango cyangwa inshuti zabo, abatabafite ubuyobozi bukabacumbikira mu nsengero no kuri Stade. Mu gufunga izi nzu bitwaje icyuma gitera ‘soudure’ bahita bafungisha imiryango.

Imiryango ituye kuri Mont Kigali mu manegeka iri kwimurwa

Mu cyumweru gishize Inama y’Abaminisitiri yateranye ku kibazo cy’ibiza gusa, ahanini bikomoka ku mvura, ubu bimaze kwica abarenga 200 kuva muri Mutarama 2018.

Ejo Minisitiri w’intebe yatabaye mu Bisesero muri Karongi ahapfuye abantu 18 mu ijoro rimwe, ahatanga ubutumwa bwo kubihanganisha no gusaba abatuye ahateye akaga kuhava. Uyu munsi yakomereje urugendo rwe i Ngororero, ku ishuri rya Nyundo no ku nkengero z’umugezi wa Sebeya muri Rubavu aho ibiza naho byangije byinshi.

Nyuma y’iriya nama y’Abaminisitiri, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yabwiye abanyamakuru ko nibiba ngombwa abatuye ahateye akaga muri ibi bihe bazahimurwa ku ngufu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU