Igitsinagore muri rusange cyatsindiye isoko mu kweguka imirimo yose ikubiyemo ibijyanye no kwakira abakugana, aribyo bakunze kwita Customer Care mu ndimi z’amahanga.

Nkuko byagiye bigaragara ahantu henshi hatandukanye, haba mu Campany yigenga cyangwa mu bigo bya Leta, byagaragaye ko igitsina gore aricyo cyegukana imyanya y’akazi mu bijyanye no kwakira abakugana.

Ubushakashatsi bwakozwe hirya no hino muri uyu mujyi wa Kigali bwerekanye ko umubare munini w’abagore mu company yikorera cyangwa mu bigo bya Leta bakora imirimo yo kwakira abantu baje babagana.

Ahanini ngo ibi biterwa nuko burya igitsina gore bagira umutima mwiza, ndetse n’amagambo meza anyura cyane uwo barikuvugana, ndetse bikana mutera kuzagaruka ubutaha. Iyo urebye nko mutubari, amahoteli ndetse n’ahandi hose hahurira abantu benshi usanga haba hakora abakorwa mu bijyanye na Service kuko burya ngo biba ari akazi bazi gukora neza.

Akenshi usanga aba Boss baha abakobwa akazi ko gukora mu kabari, kuko burya iyo abakiriya baje bakirirwa n’umukobwa kandi neza bituma n’ubutaha agaruka, mbega abakobwa bakurura abakiriya cyane kandi byumwihariko ab’igitsina gabo.

Mu bigo bya leta naho usanga aruko bimeze kuko ngo igitsina gore aribo bagira amagambo meza yo kwakira ababagana ndetse bakabasha no gutanga ubusobanuro bwinshi barigusabwa n’ababagannye.

Icyongeyeho, iyo urebye mu bigo by’amashuru ya za Kaminuza, usanga umubare munini w’bagore baba biga ibijyanye na Customer care, aho usanga biga: Hospitality  Management, Banking, Finance ndetse n’ibindi byinshi byerekeranye no kwakira ababagana.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU