Igihugu cya Nigeria ni kimwe mu bihugu kuri uyu mugabane w’Afurika bimaze kugera ku rwego rushimishije mu ruganda rwa muzika bitewe n’abahanzi benshi bafite impano zininjiza agatubutse kava ku rwego bamaze kugeraho, abahanzi 5 bakize cyane muri iki gihugu.

Nyuma yo gutangira kubona amafaranga menshi kuri ubu bamwe muri abo bahanzi bakunzwe muri Nigeria n’ahandi ku Isi, batangiye kubarirwa mu binjiza miliyoni nyinshi mu buzima bwabo bwa buri munsi, bigatuma babarirwa mu baherwe binjiza agatubutse.

Aba nibo bakize cyane mu gihugu cya Nigeria bitewe n’ubuzima buhenze babamo bwa buri munsi ndetse bitewe n’amafaranga binjiza mu bikorwa bya muzika yabo, ku ikubitiro hari ku mwanya wa :

1.Don Jazzy : Amafaranga yinjiza-$35 million

Amazina ye ubusanzwe yiswe n’ababyeyi ni Micheal Collins Ajereh, mbere y’uko afungura Studio yabanje gukorera umuhanzi D’banj kuva mu 2004 kugeza mu 2012 icyo gihe niwe wari ushinzwe ibikorwa bya Mo’Hits nka (Manager) nyuma yo gutandukana na D’banj, Don Jazzy yaje gutangira Kariyeri ye ya muzika ari wenyine ndetse bidatinze ahita anashinga Label ye ya Marvin Records muri Gicurasi tariki ya 8 umwaka wa 2012 aho yaje gusinyisha abahanzi nka Tiwa Savage,Korede Bello, Reekado Banks banagiye banakorana indirimbo zigiye zitandukanye.

Don Jazzy si muri muzika avana amafaranga gusa kuko afitanye amasezerano n’ibigo bikomeye mu gihugu cya Nigeria bimwishyura agatutubutse.

abahanzi 5 bakize cyane mu gihugu cya Nigeria

2.D’banj : Amafaranga yinjiza-$32 million

D’banj wahoze ari umukoresha wa Don Jazzy nawe ari mu bahanzi binjiza agatubutse mu gihugu cya Nigeria amazina ye bwite yiswe n’ababyeyi ni Oladapo Daniel Oyebanjo ariko nanone azwi kandi ku izina rya Koko Master, uyu mugabo w’umunyempano nyinshi zitandukanye ni inshuro nyinshi yiswe umuhanzi wakoze neza mu myaka yatambutse ndetse akaba kandi umuhanzi w’umunyafurika wacuruje cyane mu myaka yatambutse mu bihe bigiye bitandukanye.

Nyuma yo gusezererwa na Don Jazzy mu mwaka wa 2012 yahise asinyana amasezerano na Sony Music bituma mu 2013 aba ariwe uririmba nk’umuhanzi mukuru mu birori by’umukino wa nyuma wa CAF 2013.

3. 2face Idibia : Amafaranga yinjiza-$29.5 million

Ubusanzwe amazina yahawe n’ababyeyi ni Innocent Ujah Idibia ariko twe tumuzi nka 2Baba bitewe n’ibikombe byinshi bikomeye afite kubera impano afite yo kuririmba, ibi bikaba byaranatumye yikubira ibikombe byinshi bigiye bitandukanye nka MTV Europe Music Award, World Music Award, Headies Awards, Channel O Music Video Awards, BET, MTV Africa ndetse n’ibindi byinshi. Uyu mugabo nawe ni umwe mu abahanzi 5 bakize cyane, aza ku mwanya wa gatatu mu gihugu cya Nigeria mu bahanzi bakize cyane ni umwe mu rugero rwiza rwa bahanzi bakizamuka mu muziki muri Afurika muri rusange niwe muhanzi wenyine ukomoka muri Afurika wakinishijwe muri filime za Hollywood muri Amerika.

abahanzi 5 bakize cyane mu gihugu cya Nigeria

4. Flavour : Amafaranga yinjiza-$28 million

Amazina ye bwite ni Chinedu Okoli ariko twe tumuzi nka Flavour bitewe n’indirimbo ze, sibyo gusa kuko ni umwanditsi akaba n’umucuranzi ukomeye cyane muri Nigeria. Flavour watangiye umuziki acuranga mu rusengero rwo mu gace avukamo ka Enugu State uyu mugabo wa kane ukize mu banyamuziki muri Nigeria abenshi bamukunze nko mu ndirimbo “Nwa Baby (Ashawo Remix)”.

abahanzi 5 bakize cyane mu gihugu cya Nigeria

5. Davido : Amafaranga yinjiza- $16 million

David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido nawe ni umwe bu abahanzi 5 bakize cyane, yavukiye Atlanta, Georgia muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ariko nyuma akaza kwerekeza i Lagos muri Nigeria mu gihugu akomokamo.

Uyu mugabo abenshi twamenye ku ndirimbo ye “Dami Duro” yasohoye mu 2011, Davido uri ku mwanya wa gatanu mu bahanzi bakize cyane mu gihugu cya Nigeria hamwe n’umuvandimwe we witwa Adewale Adeleke nibo bayobozi ba label ye yitwa HKN Music ibinjiriza akayabo.

Uyu mugabo abenshi bamumenye ubwo yasohoraga album ye ya mbe yitwa “Omo Baba Olowo” mu 2012. Gusa mu 2013 kugeza 2015 Davido nibwo yasohoye zimwe mu ndirimbo nyinshi zakunzwe cyane ndetse zikanamwinjiriza bidasanzwe, ubwo hari muri Mutarama 2016, yaje gusinyana amasezerano na Sony Music. uyu musore kandi abarirwa mu bahanzi muri Nigeria bafite label yabo bwite aho we afite iyitwa Music Worldwide (DMW).

abahanzi 5 bakize cyane mu gihugu cya Nigeria

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU