Ringtone Apoko udahwema kugaragariza isi yose ko yihebeye Zari Hassan kandi ko yiteguye gukora ibishoboka byose ashaka kumwegukana, nyuma yo kwemera ishyo ry’ inka 48 zo kumukwa, kuri ubu noneho yiteguye guha Zari impano nshya ihenze

Irebere impano nshya Ringtone Apoko wihebeye Zari Hassan yiteguye kumuha

 

Ringtone Apoko amaze kumenya ko Zari Hassan agiye kuza muri Kenya, yahise atangaza ko abizi neza ko uyu mudamu w’umuherwe ari mu nzira, niko kumusezeranya ko yamugeneye impano nziza kandi ihenze, koyamuguriye Imodoka yo mu bwoko bwa Ranger Rover Sport yasohotse muri 2017.

Uyu musore ubusanzwe akora akazi ko kuririmba indirimbo zihimbaza Imana mu gihugu cya Kenya, bikaba byaramuhiriye kuko ifaranga si ikibazo kuri we, yagaragarije isi yose ubushake n’uko yiyemeje kwigarurira umutima wa Zari uko byagenda kose n’ubwo Zari adakeneye kubyumva, ariko ntahwema kugaragaza urukundo afitiye Zari.

umuhanzi wifuza kwegukana Zari yatangaje ibyo yiteguye gutanga kugira ngo amwegukane

Zari wigeze kuvuga ko yifuza umugabo usenga ndetse unakunda gukorera Imana cyane, arebye ku murimo akora wo kuririmba indirimbo zuzuye ubutumwa bw’ijambo ry’Imana, uyu musore  yumva ko uko byagenda kose bishoboka ko yatabasha kumwegukana.

Irebere impano nshya Ringtone Apoko wihebeye Zari Hassan yiteguye kumuha
Imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover Sport Ringtone Apoko wihebeye Zari Hassan yiteguye kumuha

Ubu noneho, Ringtone Apoko yakajije umurego mu gushakisha uko yakwegukana umutima wa Zari. Yageze ku rwego yemera kuzatanga ibye byose ariko akegukana umutima w’uyu mugore uri mu banyamafaranga bazwi muri Uganda.

Mu magambo yanditse kuri Instagram yavuze ko yamaze kugura imodoka nshya ya Range Rover Sport, yasohotse mu ruganda mu mwaka wa 2017 kugira ngo azayihe Zari witegura gusura Kenya muri iyi minsi.

Ringtone Apoko yagize ati: “Nshuti Zari, ndabizi neza ko ugiye kuza muri Kenya mu gihe cya vuba uhereye none. Ndagira ngo mfate uyu mwanya nguhe ikaze mu gihugu cyanjye cyiza.”

Yakomeje agira ati: “Nabonye wari wagiye mu rusengero ku Cyumweru, byaranshimishije kuko muri Yesu niho honyine utazababazwa nk’uko Diamond yabigenje. Ndakwinginze guma mu rusengero.”

Yongeyeho avuga ati: “Uherutse kwandika kuri Instagram ko ukeneye imodoka ya Range Rover, ni byiza kandi nahise mbizirikana, niyo mpamvu nshaka ko Isi yose imenya ko nakuguriye imodoka nshya Range Rover sport 2017.”

Ringtone yasoje ubutumwa bwe agira ati: “Nkwiseguyeho kuko washakaga iy’umweru ariko nabashije kugura ifite ibara ry’umukara. Ndagusabye uzagerageze ushake uburyo wazava hano ufashe urufunguro rwawe. Mu gihe uzamara muri Kenya uzambwire ikintu cyose uzakenera, nzakora ibishoboka byose bikorwe ku bwawe.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU