Icyishaka David uzwi nka Davis D ni umuhanzi nyarwanda ukora mu njyana nyafurika, yatangiye muzika mu mwaka wa 2010 kubwo kubura abamufasha yaje gukora indirimbo bwa mbere mu mwaka wa 2012 ubwo yari abonye abamufasha gutunganya ibihangano bye.

Irebere ubuzima budasanzwe Davis D Abamo n'umukunzi we

Davis D, yakuze ashaka kuzaba umuhanzi agakundwa nkuko mubyara we Jay Polly yabonaga ameze, inzozi ze yaje no kuzifashwamo na Jay Polly ku ndirimbo ye ya kabiri yise “Biryogo” ndetse n’itsinda rya “All Star Music” rikuriwe na Nizzo rikaba ari ryo rimufasha muri byose kugeza ubu.

Mu bijyanye n’amashuri, Davis D yarangije ayisumbuye muri 2014 ku ishuri rya ADB mu ishami ry’ubwubatsi, kuri ubu akaba ashyize muzika imbere kurusha ibindi.

Uyu Musore wigeze kwitabira amarushanwa ya Primus Guma Guma Super star  atuye mu mugi wa Kigali ,Mu murenge wa Nyamirambo akagali ka Cyivugiza ni umusore umaze iminsi avugwa cyane mu rukundo n’Umukobwa Queen Lydie ugaragara mu mashuso y’indirimbo Hennesy bakaba banakunze kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru nk’ibyamamare bigaragza urukundo rudasanzwe cyane .

Irebere ubuzima budasanzwe Davis D Abamo n'umukunzi we

Touchrwanda ku busabe bw’abasomyi bayo yasuye  uyu musore maze ireba ubuzima yiberamo iwe mu rugo iyo atari muri muziki.

Ubwo umunyamakuru wacu yageraga aho uyu musore atuye yamwkiriye neza maze baganira ku bintu bimwe na bimwe ku  buzima bwe ndetse nu bwa muzika .

Ukigera mu nzu iwe usangamo ibintu umusore we se atunga nk’intebe nziza ,Laptop na televiziyo yatubwiye ko akund akumaraho masaha menshi cyane areba sinema kuko ngo azikund kuko zituma aruhuka mu mutwe nyuma y’akazi.

Tumubajije kuri we yatubwiye ko we mu gitondo nk’abandi bose iyo abyutse asenga ubundi agategura gahunda ze z’umunsi nyuma agafata ifunguro rya mu gitondo akabona kujya muri gahunda nyinshi aba afite haba mu nshuti ze ndetse no kujya gukora ibikorwa bisanzwe bya Muzika.

ku bijyanye nibyo akunda kurya uyu musore ufite metero hafi imwe na 80 n’urubavu ruto cyane adakunda kurya ibiryo byinshi ahuwo ko iyo yiriwe mu rugo ashobora kunywa amata y’inshushyu cyane kurusha ibindi.

Irebere ubuzima budasanzwe Davis D Abamo n'umukunzi we

Twakomeje tumubaza ku rukundo rwe n’umukuzni we Queen lydie  yirinda kugira byinshi abivugaho gusa yahamije ko ari umuntu w’agaciro kuri we kandi akaba amwubahira ko iteka amwumva  cyane kuri buri cyose akaba amushimira urkundo yamuhaye kandi atajya aterwa ipfunwe nuko iteka usanga mu binyamakuru birirwa babanditse  kuko burya ntawuhisha umwotsi inzu irimo gushya  akaba rwose yumva amufitiye ishema .

Tubibutse ko Davis mu minsi ishize aribwo yashyize hanze indirimbo ivuga byinshi ku rukundo rwe na Queen Lydie amuhamiraza ko ari uwe ntawundi umuruta yise Ndi uwawe .

Irebere amafoto yo mu rugo kwa Davis D

Irebere ubuzima budasanzwe Davis D Abamo n'umukunzi we
Akneshi gahunda se azikorera kuri telephone
Irebere ubuzima budasanzwe Davis D Abamo n'umukunzi we
Davis akunda kureba sinema cyane
Afata umwanya wo gusubiza abafana be ku mbuga nkoranyambaga no gusoma amakuru yaho isi Igeze
Irebere ubuzima budasanzwe Davis D Abamo n'umukunzi we
Mu nzu iwe hasa nko mu nzu y’icyamamare neza
Irebere ubuzima budasanzwe Davis D Abamo n'umukunzi we
Nta Mitako myinshi Ibamo ariko usangamo ururiro ndetse na Frigo nziza cyane

Irebere ubuzima budasanzwe Davis D Abamo n'umukunzi we

Irebere ubuzima budasanzwe Davis D Abamo n'umukunzi we
Muri salon harimo televiziyo yo mu bwoko bwa Samsung
Irebere ubuzima budasanzwe Davis D Abamo n'umukunzi we
Intebe ziri mu ruganiriro kwa Davis D
Irebere ubuzima budasanzwe Davis D Abamo n'umukunzi we
Imbere y’Inzu Davis abamo
Irebere ubuzima budasanzwe Davis D Abamo n'umukunzi we
Ukigera kw’Irembo kwa Davis D

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU