Amal Saber, umunyamidelikazi w’imyaka 28 y’amavuko ukomoka muri Morocco, akaba afite umwana, yatangaje ko ubwo yahuraga na Cristiano Ronaldo, yamusabye ko bajyana akamwereka imbwa ze, bagera iwe bikarangira baryamanye ndetse bararana ijoro ryose.

Irebere ukuntu Cristiano Ronaldo yashukishije Amal Saber imbwa kugeza baryamanye

Amal Saber yavuze ko yamenyanye na Cristiano Ronaldo mu mwaka wa 2014, ubwo yari akiri mu rukundo n’umunyamidelikazi w’Umurusiya Irina Shayk, nuko amusaba ko yaza bakajya gusangira n’inshuti ze, ndetse nyuma akamusaba ko batahana mu rugo rwe akamwereka imbwa ze.

Amal Saber yavuze ko bakigera kuri bagenzi be, yabwiye Cristiano Ronaldo ko ameze nk’umuntu usa n’utegereje umuntu ukomeye wo kumumara ubukonje.

Amal Saber yagize ati: “Ubwo nibwo buryo nakoresheje kugira ngo mwiyegereze cyane, ndetse abyakira neza. Yambwiye ko adakunda abakobwa bafite imisatsi y’umuhondo ariko njye yankunze.”

Ubwo Amal yabasezeragaho atashye, Cristiano Ronaldo yamusabye ko bajyana iwe akamwereka imbwa ze, undi ntiyazuyaza ahita abyemera.

Amal yongeyeho kandi ko yagiye mu modoka y’inshuti ya Ronaldo, we agenda mu modoka ye nziza, bageze mu rugo ibyo kumwereka imbwa byavuyemo kuryamana ndetse uyu mukobwa avuga ko iryo joro bombi batazaryibagirwa.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU