Umuhanzikazi uri mu bakunzwe cyane muri Africa y’iburasirazuba, Irene Ntale yanyomoje amakuru yavugaga ko yaba yarakoze impanuka ikomeye y’imodoka, igatuma agira ibibazo by’imvune mu maguru.

Ku mbuga nkoranyambaga zo mu gihugu cy’ubugande hari hamaze iminsi hacicikana amafoto agaragaza impanuka ikomeye Irene Ntale yakoze, ndetse abakunzi be bari bahangayitse cyane.

Irene Ntale yahakanye iyi mpanuka
Irene Ntale yahakanye iyi mpanuka

Aba bantu bakwirakwije aya makuru bavugaga ko uyu muhanzikazi w’Imyaka 29 yakoreye impanuka mu gace ka Nakulabye mu nkengero z’umujyi wa Kampala.

Bamwe mu bakunzi be bari batangiye kugenda bamwoherereza ubutumwa bwo kumwihanganisha gusa byatahuwe ko Irene Ntale ari mutaraga, nta kibazo cy’impanuka yigeze ahura nacyo, ndetse nawe ubwe arabihamya

Mu rwego rwo gushimangira ko ahagaze bwuma, Ntare yanditse kuri Instagram ye agira ati “Mwaramutse bafana nkunda, Ndacyari muzima, meze neza ndetse ndimo kwitoza ibyo nzabaririmbira ku itariki ya 06 Nyakanga. Ntimwizere amakuru y’iriya mpanuka kuko n’ibihuha.”

Iki gitaramo Irene Ntale arimo gutegura kizabera muri Serena Hotel y’ibugande, ndetse amatike  arimo kugurishwa.

Ntare n'umuhanzikazi ukunzwe cyane muri Africa y'Iburasirazuba
Ntare n’umuhanzikazi ukunzwe cyane muri Africa y’Iburasirazuba

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU