Mu migenzereze ya buri munsi, amakosa menshi akorwa kubera ko nta busobanuro buhagije bw’ibyo tuba tugomba gukora cyangwa kwirinda gukora nyuma y’igikorwa runaka, ari naho abahanga bavuga bati irinde gukora ibi bintu ukimara kurya, kugira ibiryo turiye bibashe kugirira umumaro umubiri wacu.

Irinde gukora ibi bintu ukimara kurya kuko kukubyarira ingaruka zikomeye.

Nu rwego rwo kwirinda ko intungamubiri tuba tumaze gufata mu mafunguro zaba impfabusa, ni ngombwa kumenya no kwirinda bimwe mu bikorwa dukora nyuma yo gufata ayo mafunguro.

Kuri iyi mpamvu rero, irinde gukora ibi bintu ukimara kurya kugirango umubiri ubashe kwakira intungamubiri tuba tumaze gukura mubyo tumaze kurya, naho ubundi zaba impfabusa bikaba byatugiraho ingaruka zikomeye.

Kwirinda koga nyuma yokurya

Koga ukimara kurya si byiza k’umubiri, kuko iyo urimo koga, ubushyuhe bw’umubiri bugenda bwiyongera buhoro buhoro, bityo amaraso atembera mumubiri bikaba byayabuza gutembera neza, kandi bikaba byanabangamira igogorwa ry’ibyo umaze kurya. Ni byiza rero ko wakoga nyuma y’iminota 30 umaze kurya.

Kwirinda guhita turyama nyuma yo kurya

Guhita uryama ukimara kurya byangiza imikorere y’umubiri wacu. Bituma igifu kitagogora  neza ibyo tuba tumaze kurya, bikaba byatuma uhura n’ikibazo cyo kuba wabyimba inda (gutumba) kandi bigatuma tudashobora gusinzira neza uko bikwiye. Abahanga rero muribi bavugako kugira twirinde izo ngaruka zose, tugomba nibura kuryama nyuma yamasaha 2 turangije kurya.

Kwirinda kunywa itabi ukimara kurya

Itabi ni ribi k’ubuzima, kuko ryangiza ibihaha. Kubabirengaho bakabyirengagiza bakarinywa, biba noneho bibi cyane kurushaho iyo rinyowe bakirangiza kurya. Muri kiriya gihe umubiri uba urigukora cyane kandi ukeneye umwuka mwiza. Kunywa itabi ukirangiza kurya nicotine dusanga mu itabi ihita yivanga n’umwuka. Kubarinywa rero, nibura bashobora kurinywa nyuma y’iminota 20.

Kwirinda gukora siporo ukimara kurya

Iyo tumaze kurya umubiri uba ukeneye umwanya uhagije kugira ube wabasha gukora igogorwa ryibyo tuba tumaze kurya. Kugira ngo bibashe kugirira imibiri yacu umumaro. Ari yo mpamvu tugomba kwirinda imyitozo ngororamubiri ako kanya nyuma y’amafunguro.

Ikindi kandi bivugwako nokumara kurya ugahita ukora urugendo nabyo ataribyiza. Mu kwirinda kunaniza igifu, nibura tugomba gutegereza hagacamo amasaha 2 kugira ngo tube twabasha kugira icyo dukora.

Kwirinda kurya imbuto ukimara kurya

Nkuko kuri benshi babikora usanga kenshi abantu barangiza amafunguro bagahita banazana imbuto zokurya, ibi ngo bikaba ari ikosa rikomeye, kuko ngo mu gihe cy’igogora ry’izo mbuto, uba uriye igifu ibinyabutabire (ezymes). Bityo rero koko igifu kiba kirigushaka ibyifashishwa mugukora igogora ry’izo mbuto uba uriye, ibi ngo bibangamira ikurwa ry’ibitungamubiri mubiryo uba umaze kurya.

Nibyiza rero ko turya imbuto mugihe mugifu cyacu ntakindi kintu kirimo. Nibyo byatugirira akamaro ko kwakira intungamubiri ziba ziri muri izo mbuto.

Kwirinda kunywa icyayi ukimara kurya

Kunywa icyayi ukimara kurya nabyo ngo si byiza mugufasha umubiri gukora neza, kuko ngo bishobora kubuza umubiri kwinjiza ubutare (iron) mumubiri, aho bishobora guteza ikibazo cyo kubura ubwo butare mumubiri, bikaba byatuviramo kurwara anemiya (anemia). Bivugwa ko iyo ufite ikibazo cyokuba udafite ubwo butare, cyangwa se ukaba utwite kuko uba ubukeneye cyane, ugomba nibura kunywa icyayi nyuma y’isaha 1 urangije kurya.

Kwirinda kwihambira umukandara

Kubakenyeza umukandara, ni ngombwa kureba niba tutinigishije umukandara cyangwa niba utadufashe cyane, kuko ibi bishobora guteza ingorane kumara acamo ibyo tuba tumaze kurya, ku buryo nyuma byazatuviramo indwara ikomeye.

Ibi bikaba byari bimwe mu bintu tugomba kwirinda gukora ako kanya tumaze gufata amafunguro, nubwo hari n’ibindi byinshi tutarondoye arko ibi bikaba biri mu by’ingezi tubashije kwibukiranya kugira tube twabyitaho maze tugafasha igifu cyacu gukora akazi kacyo neza, irinde gukora ibi bintu ukimara kurya.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU