Itsinda rya Dynamic rigizwe n’abasore 2, nyuma yo gukora indirimbo igakundwa cyane yitwa Bene Adam, ubu bagiye gushyira hanze indi ndirimbo itangaje ivuga ku mateka ya Kera abantu batibukaga.

Itsinda rya Dynamic ryasohoye indirimbo ivuga ku mateka ya kera

Nyuma yuko aba basore babarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Next Record ikorera Kimironko, bakora indirimbo yitwa Bene Adam bakorewe na Producer Fazzo, ubu batangaje itariki ntarengwa yo kuzaba bashyize hanze indi ndirimbo ivuga ku mateka y’U Rwanda.

Mu kiganiro umwe mu basore bagize itsinda rya Dynamic yagiranye na TouchRwanda uzwi ku izina rya Pore, yadutangarije ko bagiye gusohora indi ndirimbo yitwa “Nyashya ya baba” ngo ikaba ari indirimbo izaba ivuga kuri ino nkuru irangwa mu mateka y’u Rwanda rwa kera.

Itsinda rya Dynamic ryasohoye indirimbo ivuga ku mateka ya kera

Pore yakomeje atubwira byinshi mu byo bateganya gukora aho, yavuze ko nyuma yiyo ndirimbo bazahita basohora izindi ndirimbo bafatanyije n’abandi bahanzi; aho yavuze ko bakoranye na Khalifan, Danny Nanone, ndetse n’umuhanzi Fire Man. Si ibyo gusa ahubwo Pore yatubwiye ko bifuza no kuzakorana n’umuhanzikazi w’umunyarwanda uba muri Amerika uzwi nka Princilla.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU