Umuhanzi Mani Martin uherutse gushyira ifoto y’umwana kurubuga rwe rwa Instagram asaba niba hari umukobwa ubona yamubyarira umwana nk’uwo ko yamwandikira, ibintu byavugishije abatari bacye, kuri ubu yavuze ko n’ubwo hari ababyakiriye nabi, hari abakobwa bamwandikiye bamubwira ko biteguye kuba bamubyarira umwana ashaka.

Iyumvire icyo Mani Martin avuga ku bamusaba ko bamubyarira umwana yashakaga

Mani Martin n’ubwo yabikoze ashaka gutebya kubera ifoto y’umwana yari yakunze, abona ko nabo bakobwa bamusubije bamubwira ko bamubyarira umwana badakomeje, ahubwo bakinaga nkibisanzwe, nkuko nawe yabikoze.

Mu kinaniro yagiranye na Igihe, uyu muhanzi yagarutse ku ifoto yatumye avugwa cyane mu byumweru bishize, avuga ko iriya foto yari yayikunze bisanzwe n’ubwo hari ababifashe ukundi.

Yagize ati: “Ni ifoto nabonye ari mu gitondo numva ndayikunze, numva nkunze kariya kana ukuntu gashimishije, nyishiraho n’ariya magambo mu rwego mu by’ukuri rwo gutebya. Nta muntu ushobora kwifuza umwana wavutse na bariya bose bayibonye barabizi ko adashobora kuvuka indi nshuro nubwo abantu bayakiriye mu buryo butandukanye.”

Uyu muhanzi uri rimba injyana ya Afrobeat cyane yavuze ko nubwo byari ugutebya, hari abakobwa bamwandikiye bamubwira ko bamuha uwo mwana yari yashyize kuri Instagram ye. Yagize ati: “Abanyandikiye ni benshi cyane, nk’uko hari abandikagaho ubutumwa busomwa na bose hari n’abandikaga mu bugufi. Bavugaga ku bintu bitandukanye. Hari abandikaga ibintu nka biriya bigaragara hakaba abandi bandikaga bati ‘Yego, uyu mwana nshobora kumuguha.”

Mani Martin avuga ko yababajwe cyane n’abantu bamututse bakamwandagaza bagaragaza ivangura n’ibindi bintu bitari byiza abona ko batabanje gutekereza ngo bamenye impamvu yabikoze kuko ku mbuga nkoranyambaga atari ho abana bashakirwa.

Umwana Mani Martin yari yakoreshe mu ifoto uyu muhanzi avuga ko uwo mwana afite inkomoko muri Tanzania n’ubwo hari abavugaga ko atabyara umwana w’umuzungu n’ ibindi byafatwa nk’ivangura ruhu, ibintu uyu muhanzi yanga urunuka.

inkuru yatumye Mani Martin agarukwaho n’abantu benshi
inkuru yatumye Mani Martin agarukwaho n’abantu benshi

INKURU YABAYE INTANDARO YA BYOSE WASOMA

Mani Martin yatunguranye maze yerura ko ashaka umugore wamubyarira

Mani Martin ababaye cyane asubiza abakiriye nabi ibyo yari yakoze
Mani Martin ababaye cyane asubiza abakiriye nabi ibyo yari yakoze

ISOMERE N’IYI NKURU WUMVE

Mu magambo akakaye, Mani Martin yasubije abari kumwandagaza

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU