Ku wa Gatandatu tariki 26 Gicurasi 2018 nibwo irushanwa rya PGGSS8 ryatangiye ku mugaragaro, iri ryushanwa ryatangiriye mu karere ka Gicumbi ryatangiranye n’abahanzi icumi bose bahatanira igikombe. Icyakora nubwo bose baririmbye Uncle Austin, Bahati na Young Grace bakoze iki gitaramo barwaye bikomeye.

Jimmy Na Chris Bo muri Just Familly bishimiye ko mugenzi wabo Bahati ubu ari muzima

Ku munsi wakurikiyeho nibwo mu binyamakuru bitandukanye hano mu Rwanda bikurikiranira hafi ubuzima bwa buri munsi bw’ibyamamare bitandukanye hasohotse inkuru yuko umwe mu basore bagize itsinda rya Just Familly uzwi nka Bahati yajyanywe mu bitaro kubera ikibazo yari yagize gikomeye aho kwa muganga baje gusanga afite ikibazo cy’umuvuduko mwinshi w’amaraso ndetse n’Umutima .

Mu kiganiro na Bahati uyu munsi  yadutangarije ko yavuye gukora isuzuma rya nyuma ngo barebe uko ubuzima bwe buhagaze muganga kaba yamubwiye ko ubu ibintu ari sawa ariko akaba yasabwe kuzajya aruhuka cyane  naho ubundi ubzime bwe bukaba bumeze neza .

Jimmy Na Chris Bo muri Just Familly bishimiye ko mugenzi wabo Bahati ubu ari muzima

Bagenzi be baririmba muri Just Familly bo badutangarije ko ari ibyishimo bikomeye cyane kubona mugenzi wabo azabasha kwitabira  igitaramo bazakorera mu mugi wa Musanze kandi bizeza abakunzi babo ko iyi nshuro  babakumbuye kandi bazabereka ibintu byinshi byiza.

Tubibutse ko nyuma yuko abahanzi bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro ya munani bataramiye i Gicumbi kuri ubu bagiye gukurikizaho i Musanze ahazabera igitaramo tariki 2 Kamena 2018, iki kikaba icya kabiri mu bitaramo bitanu biteganyijwe muri iri rushanwa rya PGGSS8.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU