Uyu nibwo  icyamamare mu bijyane no kumurika imideri Kim Kardashia yakiriwe  mu biro bya Prezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika  aho yari agiye  kuganira nawe ku kibazo cy’umukecuru witwa Alice Marie Johnson  wakatiwe igifungo cya Burundu akaba mazemo imyaka 20.

Kim Kardashian yagiye gusabira imbabazi Alice Marie Johnson kwa Perezida Donald Trump

Mu butumwa bwe yanyujije kuri twitter Donald trump ntago yatangaje byinshi gusa yishimiye  cyane kubona uwo munyamideli utari ushyigikiye itorwa rye ko ribaho kuko yari inyuma ya Hillary Clinton kubona yaragize icyo gitekerezo cyo kuza kumuganiriza kw’ifungwa ry’uwo mukecuru ufunze Kim Kardashian akimenya amakuru yuyu  Alice ufunze yahise asaba umunyamategeko we witwa Shawn Holley gukurikirana ibya uwo mukecuru ngo barebe uko bamusabira imbabazi akarekurwa.

Kim Kardashian yagiye gusabira imbabazi Alice Marie Johnson kwa Perezida Donald Trump

Ku munsi w’ejo hashize Kim Kardashian yanditse kuri Twitter yifuriza Alice Marie Johnson isabukuru y’amavuko nziza, Umukobwa wa Alice we yatangaje ko ibyo gufungurwa kwa  nyina ufunze birikugenda neza kuva aho Kim Kardashian yinjiriye mu rugamba rwo kumusabira imbabazi agafungurwa.

Trump yinjiye mu bo bari gukoranira bya hafi ku kirego cya Johnson biturutse ku kuba yaragiranye umubano n’umukobwa we Ivanka Trump ndetse n’umugabo we Jared Kushner  ikindi n’ibyo Kanye West aheruka kumutangaho yumvikanisha ko umuryango we umushyigikiye.

Kim Kardashian yagiye gusabira imbabazi Alice Marie Johnson kwa Perezida Donald Trump

Gusa sibyo gusa baganiriye na Kardashian gusa  kuko banavuze ku guhindura itegeko rijyane na magereza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika .Ariko icyatumye Kim kardashian afata icyo cyemezo ni ibaruwa uwo mukecuru Alice Marie Johnson yamwoherereje iminsi yashize amushimira

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU