Ikipe ya Kiyovu Sports ya tunguye abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ikora ibyo batakekaga inyagira AS Kigali ibitego 4-1 mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’u Rwanda.

Kiyovu yisubije icyubahiro imbere ya AS Kigali yavunikishije umukinnyi

Ikipe ya AS Kigali yari izi ko nitsinda Kiyovu ifata umwanya wa mbere wafashwe n’ikipe ya APR FC ku munsi w’ejo, isuzuguwe bikomeye na Kiyovu Sports yari ku kibuga cyayo kuri stade ya Mumena iyi tsinda ibitego 4-1.

AS Kigali yaruhutse mu gice cya mbere ifitiye umwenda Kiyovu Sports w’ibitego 2, yagarutse mu gice cya kabiri nta mpinduka byatumye yinjizwa igitego cya 3 ku munota wa 49 gitsinzwe na kapiteni Kakule Mugheni Fabrice wari umaze iminsi mu mvune.

Kiyovu yisubije icyubahiro imbere ya AS Kigali yavunikishije umukinnyi

AS Kigali yahise yishyura igitego kimwe ku munota wa 51 kuri penaliti yatewe neza na Ndarusanze Jean Claude, nyuma y’aho Djuma akoreye ikosa kuri Ndahinduka Michel mu rubuga rw’amahina.

Kiyovu yisubije icyubahiro imbere ya AS Kigali yavunikishije umukinnyi

Kiyovu Sports ntiyacitse intege kuko yakomeje gusatira AS Kigali yakoraga amakosa menshi mu bwugarizi bwari burimo Niyonzima Ally n’umuvandimwe we Ngandu Omar, iyitsindwa igitego cya kane ku munota wa 65 gitsinzwe na Moustapha Francis, warutsinze ibitego 3 muri uyu mukino.

Kiyovu yisubije icyubahiro imbere ya AS Kigali yavunikishije umukinnyi

Ku munota wa 72 w’umukino, umukinnyi Nsabimana Eric yahuriye mu kirere na kapiteni wa Kiyovu Sports; Mugheni Fabrice wamukubise inkokora ku ijosi, agwa hasi yataye ubwenge. Byabaye ngombwa ko umukino uhagarara iminota itandatu uyu mukinnyi arimo guhabwa ubuvuzi bwibanze, hahamagazwa imbangukiragutabara yahise imujyana mu bitaro bikuru bya Kigali, CHUK.Kiyovu yisubije icyubahiro imbere ya AS Kigali yavunikishije umukinnyi

AS Kigali yasigaye mu kibuga ikina ari abakinnyi 10 mu kibuga nyuma y’uko yari yamaze gusimbuza abakinnyi bayo batatu.

Kiyovu yisubije icyubahiro imbere ya AS Kigali yavunikishije umukinnyi
Ni umukino warebwe na Minisiti wa Siporo n’umuco Uwacu Julienne

Umukinnyi Nsabimana Eric Zidane yaje kugarura ubwenge ageze kwa muganga, basanze yavunitse igufa ryo mu ijosi, uyu mukinnyi ashobora kumara ukwezi hanze y’ikibuga ari kuvurwa, bityo akaba yagaruka shampiyona iri kurangira. Ni inshuro ya kabiri uyu mukinnyi avunitse muri uyu mwaka w’imikino, aho mu Ukuboza 2017 yagize imvune ari mu myitozo y’ikipe, iyi yatumye amara igihe kirenga ukwezi ari hanze.

Kiyovu yisubije icyubahiro imbere ya AS Kigali yavunikishije umukinnyi

Kugeza ubu ikipe ya APR FC igumye ku mwanya wa mbere n’amanota 47, ikurikiwe na AS Kigali n’amanota 45 ,Kiyovu Sports n’iya 3 n’amanota 41 mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa 4 n’amanota 38.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU