Luyanda Ntshangase w’imyaka 21, wakiniraga ikipe ya Maritzburg United yo muri Afurika y’Epfo, yakubiswe n’inkuba ku wa 01 Werurwe 2018 ubwo yari mu kibuga mu mukino wa gicuti mu ntara ya Kwazulu Natal bikaba byarangiye apfuye.

Rutahizamu Luyanda Ntsangase w’ikipe Maritzburg United yo muri Afurika y’epfo, wari ukiri muto ku myaka 21 y’amavuko, yari amaze iminsi muri koma nyuma yo gukubitirwa n’inkuba mu kibuga, ubwo ikipe ye yakinaga umukino wa gicuti mu ntara ya KwaZulu Natal.

Luyanda Ntshangase wakubiswe n'inkuba mu kibuga yitabye Imana
Umunkinnyi Luyanda Ntshangase wari amaze iminsi muri coma yitabye Imana

Ku rubuga rwa Facebook rw’ikipe ya Maritzburg United batangaje ko bababajwe n’urupfu rw’uyu rutahizamu upfuye akiri muto ndetse wabahaga icyizere cy’ahazaza.

Bagize bati: “Tubabajwe bikomeye n’urupfu rwa Luyanda,Umukinnyi wari muto kandi afite icyerekezo cyiza.Mu izina ry’ikipe ya Maritzburg muri rusange,twihanganishije umuryango wa Luyanda.”

Luyanda Ntshangase yazamukiye mu cyiciro cya mbere k’iyi kipe ya Maritzburg United muri Afurika y’epfo, akaba yari amaze imyaka ibiri azamuwe mu ikipe ya mbere.

Mu bakinnyi 3 bakubiswe n’iyi nkuba, Luyanda wenyine niwe wazahajwe cyane kuko niwe wjyanywe kwa muganga igitaraganya kwa muganga kuko yahiye mu gituza, none birangiye yitabye Imana.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU