Bwa mbere mu Rwanda hagiye guhembwa abasore n’inkumi abambara neza kurusha abandi, kuri ubu abambara neza kandi bakaberwa kurusha abandi mu Rwanda bari guhatanira ibihembo, mu irushanwa ryiswe Made in Rwanda Award.

Made in Rwanda Award: Ninde wabambara neza kurusha abandi

Bwa mbere bigiye kuba mu Rwanda, ibi bihembo bya Made in Rwanda Award bizibanda cyane ku mwuga wo kwerekana imideli, ariko nk’uko benshi bakomeje kubitangaza, ngo isa iyi award isa n’idahuje n’icyo yakagombye guharanira, ahanini bitewe n’abatoranyijwe mu guhatanira ibi bihembo, kuko bavuga ko mu guhitamo bakagombye kwibanda ku bantu baharanira guteza imbere gahunda ya Made in Rwanda aho kwibanda ku bazwi cyane mu mideli.

Mu bahatanira ibi bihembo bya Made in Rwanda Award mu cyiciro cy’abagore bambara neza, harimo umuhanzikazi Knowless, Shaddy Boo, Kate Bashabe, Aline Gahongayire na Evelyne Umurerwa, naho mu cyiciro cy’abagabo bambara neza gihataniwe n’umukunnyi wa Rayon Sport Yannick Mukunzi, Nsanzamahoro Denis (Rwasa), Mani Martin, Christopher na Ndizeye Emmanuel (Manu) uzwi nka Nick muri City Maid.

Mu cyiciro cy’abanyamideli b’abagabo bahize abandi harimo Rudasumbwa w’Afurika Jay Rwanda, Kekamana Eric Louis Ganza Gabey, Bojak, Gigi Mugisha.

Abanyamideli b’abagore harimo Fiona Muthoni wabaye igisonga cya mbere cya Miss Africa 2017, Kaneza Lynka Amanda wabaye Super Model 2016, Mucyo Sandrine, Sissi Ngamije na Neza Rachel.

Gutora byatangiye kuri 21 Gicurasi, bikaba biteganyijwe kurangira kuwa 20 Kamena 2018. Gutorera kuri interineti bifite amanota 20%, gutorera kuri telefone bifite amajwi 40%, naho abagize akanama nkempurampaka bafite amanota 40%

Dore abahatanira Made in Rwanda Award n’ibyiciro bahataniramo:

1. Inzu y’imideli y’umwaka:

  • MOSHIONS
  • INZUKI DESIGNS
  • HOUSE OF TAYO
  • IZUBA CLOTHING
  • INCO ICYUSA

2. Iduka ry’imideli ry’umwaka:

  • KABASH FASHION BOUTIQUE
  • IAN BOUTIQUE
  • GOLDEN MEN FASHION BOUTQUE
  • MASHA BOUTIQUE
  • JE TE PROMET

3. Umugore w’icyamamare wambara neza

  • KATE BASHABE
  • ALINE GAHONGAYIRE
  • EVELYNE UMURERWA
  • BUTERA KNOWLESS
  • SHADYBOO

4. Utunganya imisatsi wahize abandi

  • MIRROR SALON
  • CITY SALON
  • KEZA SALON
  • IHOHO SALON
  • G-STAR SALON

5. Gafotozi wahize abandi

  • LUQMAN MAHORO
  • SHANE COST
  • FRANK AXEL
  • PHILLIPE
  • CHRIS SCHWAGGA

6. Usiga Ibirungu wahize abandi

  • FANCY EYE LINER MAKE UP
  • TRENDY SHADOW
  • JOELLE MAKE UP
  • CELINE D’OR
  • ASM

7. Uteza Imbere Imideli wahize abandi

  • KIGALI FASHION WEEK
  • RWANDA CULTURE FASHION
  • RWANDA MODEST
  • RWANDA CORRECTIVE FASHION SHOW
  • CCA COMPETION AWARDS

8. Uhaga Imideli wagaragaje udushya

  • CYNTHIA RUPARI
  • MOSHIONS
  • PATRICK INKANDA
  • DELPHINEZ
  • TANGA DESIGNS

9. Umunyamideli w’umugabo wahize abandi

  • JAY RWANDA
  • SEKAMANA-ERIC-LOUIS
  • GANZA-GABEY
  • BOJAK
  • RUUD-GUILIT-G

10. Umunyamideli w’umugore wahize abandi

  • FIONA MUTHONI
  • KANEZA –LYNKA-AMANDA
  • MUCYO SANDRINE
  • SISSI NGAMIJE
  • NEZA RACHEL

11. Umugabo w’icyamamare wambara neza

  • YANICK MUKUNZI
  • DENNIS NSANZAMAHORO {RWASA)
  • MANU
  • MAN MARTIN
  • CHRISTOPHER

12. Ikiganiro cy’imyidagaduro cyahize ibindi

  • TEN TONIGHT-RADIO/TV 10
  • SUNDAY NIGHT-ISANGO STAR
  • KT IDOLS-KT RADIO
  • HIT CITY
  • SEMEDI DETANTE

13. Amashusho y’indirimbo irimo imyambarire myiza

  • WABULILA WA-DEJAY PIUS
  • AFRO-MAN MARTIN
  • IBYIZA IWACU-JAY POLLY FT ERIC MUCYO
  • AFRICA YUNZUBUMWE-INTAYOBERANA
  • GANYOBWE-KING JAMES.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU