Umuhanzi w’umunyempano, Mani Martin yatunguranye maze ahishura ko akeneye umugore wamubyarira umwana w’Imfura, ndetse ngo uwiteguye amubwire bahite babyarana.

Mani Martin ni umuhanzi umaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda kimwe no muri Africa muri rusange, akaba akora injyana ya Afro, ndetse mu minsi ishize yanamuritse Album.

Mani Martin ari mu bahanzi b'abanyempano u Rwanda rufite
Mani Martin ari mu bahanzi b’abanyempano u Rwanda rufite

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Gicurasi 2018, Mani Martin yatunguye abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram ubwo yashyiragaho ifoto y’umwana muto, maze akayandikaho amagambo agaragaza ko akeneye inkumi babyarana.

Mani Martin yagize ati “Bagore, umuntu wese wumva ashobora kumpa umwana mwiza nk’uyu, nakore uko ashoboye anyandikire mu gikari (Inbox).”

Mani Martin ngo arifuza umugore wamubyarira umwana mwiza nkuyu
Mani Martin ngo arifuza umugore wamubyarira umwana mwiza nkuyu

Bamwe mu bakunzi be bamuhaye urwamenyo, abandi bamwifuriza kuzagira amahirwe akabona umukobwa mwiza bazabyarana umwana uteye amabengeza usa nkuwo yifuza.

Mani Martin yaherukaga kuvugisha abantu muri Gashyantare 2018 ubwo yashyiraga kuri Instagram ifoto imugaragaza akikijwe n’inzoga anatumura umwotsi. Ibi byamukururiye ibitutsi aho bamwe bavugaga ko ‘ari umurokore wayobye’.

Rimwe na Rimwe, Mani Martin ajya atungurana ku mbuga nkoranyambaga
Rimwe na Rimwe, Mani Martin ajya atungurana ku mbuga nkoranyambaga

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU