Margot Kidder wamamaye muri Film ya Superman yanditse amateka mu ruhando rwa Cinema ku isi, yitabye Imana ku myaka 69 aguye iwe mu rugo.

Margot Kidder yakinanye na Christopher Reeve mu bice bitatu bya Superman
Margot Kidder yakinanye na Christopher Reeve mu bice bitatu bya Superman

Margot Kidder yamamaye muri Film ya Superman ibice byose {“Superman II” muwi 1980, “Superman III” muwi 1983, na “Superman IV izwi nka The Quest for Peace” bakinnye muwi 1987}, akaba yarakinaga ari umugore wa Christopher Reeve nawe witabye Imana muri 2004. Si ibyo gusa kandi kuko yanakinnye muri film yitwa “The Amityville Horror yo mu 1979, ndetse anakina mu zindi filime z’uruhererekane harimo nk’iyitwa “McQueen,” “Mod Squad” na “Nichols.”

Uyu mugore warutuye mu Mujyi wa Livingston wo muri Leta ya Montana ngo yasanzwe iwe mu rugo yapfuye, nkuko byahamijwe n’uwari umujyanama we.

Umujyanama wa Kidder yabwiye CNN ko uyu mugore yitabye Imana mu mahoro asinziriye mu rugo rwe ku Cyumweru, tariki 13 Gicurasi 2018. Impamvu y’urupfu rwe ntiramenyekana neza.

Uyu mugore w'imyaka 69 yitabye Imana asanzwe iwe mu rugo
Uyu mugore w’imyaka 69 yitabye Imana asanzwe iwe mu rugo

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU