Umuhanzikazi Marina ukomeje kwerekana imbaraga zidasanzwe mu muziki yashyize hanze amashusho y’indirimbo yitwa {Love You} yakoranye n’umuhanzi Harmonize ukunzwe cyane muri Africa y’Iburasirazuba.

Marina n’umuhanzikazi nyarwanda wakunzwe mu ndirimbo nka Byarara bibaye, Bikakubera, Like That, Impano, Marina, Decision yakoranye na Papito, Too Much yakoranye n’abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda n’izindi zitandukanye.

Ubwo Harmonize yazaga mu Rwanda mu mezi yashize, yasize akoranye indirimbo n’umuhanzikazi Marina mu rwego rwo kurushaho kwagura ibikorwa bya muziki ye.

Iyi ndirimbo yakozwe ubwo Harmonize aherutse i Kigali
Iyi ndirimbo yakozwe ubwo Harmonize aherutse i Kigali
Marina ikomeje kwerekana imbaraga zidasanzwe mu muziki
Marina ikomeje kwerekana imbaraga zidasanzwe mu muziki
Mu mashusho y'iyi ndirimbo, hagaragaramo kwirekura bikomeye
Mu mashusho y’iyi ndirimbo, hagaragaramo kwirekura bikomeye

Iyi ndirimbo {Love You} ya Marina na Harmonize yakozwe na Producer Madebeat, mu buryo bw’amashusho ikaba yaratunganyijwe na Producer Meddy Saleh nawe uhagaze bwuma mu gutunganya amashusho mu Rwanda

KANDA HANO UREBE LOVE YOU YA MARINA NA HARMONIZE

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU