Kamatari Murenzi {MC Nzi} wamenyekanye cyane kuri Contact FM atarajya muri America, aritegura kugaruka mu Rwanda gukora ubukwe n’umukunzi we Aline Rudakenga bamaze igihe bakundana.

MC Murenzi uretse kuba yarakoze kuri Contact FM, yanamenyekanye cyane nk’umushyushyarugamba mu bitaramo byaberaga mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2007 kugeza muri 2011.

MC Murenzi n’umukunzi we Aline Rudakenga bazakorera ubukwe I Nyamata
MC Murenzi yamenyekanye cyane kuri Contact FM

Mu kwezi kwa Kanama 2017, MC Murenzi aherekejwe na bamwe mu nshuti ze barimo Meddy, Miss Bahati Grace, umunyamideli Ndayishimiye Claude, Cassanova, OG The General bagiye gusaba no gukwa Aline mu muhango wabereye muri Canada.

Murenzi yagiye Gusaba Aline muri Canada aherekejwe n'ibyamamare bikomeye mu Rwanda
Murenzi yagiye Gusaba Aline muri Canada aherekejwe n’ibyamamare bikomeye mu Rwanda

Kuri ubu, hamaze gusohoka Invitation z’Ubukwe bwa MC Murenzi na Aline Rudakenga aho biteganyijwe ko bazasezeranira imbere y’Imana kuri Golden Tulip La Palisse Hotel iherereye mu Mujyi wa Nyamata ho mu karere ka Bugesera ku ya 4 Kanama 2018.

Aline Rudakenga
Aline Rudakenga, Umukunzi wa Murenzi Kamatari
Aba bombi baritegura kuza gukorera ubukwe i Nyamata
Aba bombi baritegura kuza gukorera ubukwe i Nyamata
Ubwo basezeranaga mu mategeko
Ubwo basezeranaga mu mategeko

Kamatari Murenzi usanzwe utuye I New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kurangiza kaminuza mu ishuri rya Hudson Valley Community College yahise anashinga “Radio Isoko” ikunze kunyuzaho ibiganiro n’amakuru yo muri Diaspora.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU