Uko bukeye uko bwije, dukunda kumva amakimbirane muri Showbiz nyarwanda, aho usanga Abahanzi cyangwa se aba Producer bashinjanya ubuhemu n’ubwambuzi mu mikorere yabo ya buri munsi, kuri ubu Meddy arashinjwa Ubuhemu n’umuhanzi Spaxx.

Producer Meddy Saleh, umwe mu bafite izina rikomeye mu gutunganya amashusho hano mu Rwanda arashinjwa ubuhemu n’ubwambuzi yakoreye umuhanzi Spaxx umenyerewe mu njyana ya Dancehall.

Spaxx usanzwe aririmba injyana ya Dancehall yariye karungu kubera ibyo Meddy Saleh yamukoreye
Spaxx usanzwe aririmba injyana ya Dancehall yariye karungu kubera ibyo Meddy Saleh yamukoreye

Spaxx na Meddy Saleh ubusanzwe ngo bafite Icyo bapfana, dore ko ngo bose bafite inkomoko muri Oman, mu myaka yashize, aba bagabo bakoranaga neza ntakibazo bafitanye, gusa kuri ubu bararebana ay’Ingwe.

Spaxx Muselem arashinja Meddy Saleh kumwicira Video y’indirimbo ye yitwa “Wah Wiyah Go Do”, ndetse akamwambura n’indi ndirimbo yakoranye n’umuhanzi Pallaso wo mu gihugu cya Uganda.

Meddy arashinjwa Ubuhemu n’Ubwambuzi bukomeye
Meddy arashinjwa ubuhemu nubwo ari mu ba Producer ba Video bagezweho hano mu Rwanda
Meddy Saleh wigeze no gukundana na Shaddy Boo, kuri ubu arashinja Ubuhemo na Spax
Meddy Saleh wigeze no gukundana na Shaddy Boo, kuri ubu arashinja Ubuhemu na Spax

Spaxx ahamya ko Video ya “Wah Wiyah Go Do” yayishoyeho arenga Miliyoni imwe n’igice, gusa ngo Meddy Saleh yaramupfunyikiye bikomeye, k’uburyo nawe ubwe ngo yagize ikimwaro cyo kwandikaho izina rye kuri iyi Video.

Spaxx mu gahinda kenshi ati: “Meddy namuhaye ibihumbi 500,000 RWF, noneho nshyiraho n’ibindi bintu nakoresheje muri Video byose hamwe bigwa muri Miliyoni imwe n’Igice (1.5M), gusa icyantunguye, cyikanambabaza n’uburyo yampaye Video mbi cyane k’uburyo n’abantu banjye bayigaye mu buryo bukomeye, ikindi kandi ntago yigeze ayimpera ku gihe nkuko twari twabyumvikanye. Meddy n’umuvandimwe wanjye ntago namuhisha ko nababaye bikomeye. Ikindi kintu cyanyeretse ko yakoze ibintu byanjye nabi abishaka nuko yanze kwandikaho izina rye nkuko asanzwe abikora mu zindi Video.”

Spaxx kandi yakomeje ashinja ubwambuzi Meddy S. aho yagize ati: “Meddy yananyimye Video y’indirimbo nakoranye na Pallaso, hashize igihe kinini dukoze Shooting, gusa Meddy ntarampa ibyanjye, Basi azambwire niba hari amafaranga namwimye, nzayamuhe ariko mbone Video yanjye.”

Spaxx arashinja Meddy Saleh Ubwambuzi n'Ubuhemu
Spaxx arashinja Meddy Saleh Ubwambuzi n’Ubuhemu
Hari indirimbo Spaxx yakoranye na The Ben, gusa ngo Video azajya kuyikorera muri Uganda
Hari indirimbo Spaxx yakoranye na The Ben, gusa ngo Video azajya kuyikorera muri Uganda

Spaxx yasoje yibutsa Meddy ko niba ari Umusilamu wa nyawe, adakwiye guhemuka, kuko azabibazwa n’Imana.

Umunyamakuru wa Touchrwanda yagerageje kuvugana na Producer Meddy Saleh kugira ngo twumve icyo avuga kubyo ashinjwa, gusa twamubuze ku murongo wa Telefoni ye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU