Indirimbo “Slowly” y’umuririmbyi ukunzwe cyane mu Rwanda, Ngabo Jobert Medard “Meddy” yaciye agahigo mu mateka y’Umuziki nyarwanda katigeze gakorwa n’indi ndirimbo y’Umuhanzi mu Rwanda.

Meddy n'umuhanzi nyarwanda uba muri USA
Meddy n’umuhanzi nyarwanda uba muri USA

Meddy uheruka kuza mu Rwanda mu mwaka wa 2017 yamamaye mu ndirimbo nka Burinde Bucya, Ntawamusimbura, Got It yakoranye na Safi Madiba, Everything yakoranye na Uncle Austin n’izindi nyinshi.

Kuri ubu, Meddy yaciye agahigo katarakorwa nundi muhanzi nyarwanda nyuma yuko indirimbo ye “Slowly” yujuje miliyoni eshatu{3} kuri YouTube mu gihe kingana n’amezi umunani gusa (8).

Meddy abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashimiye abakunzi be abasaba kurushaho kumushyigikira kugira ngo akomeze yandike amateka mu muziki.

Meddy yagize ati “ Ndibuka ukuntu twajyaga dutegereza umwaka wose kugira ngo twuzuze Miliyoni, gusa kuri ubu twujuje Miliyoni eshatu(3) mu mezi umunani gusa(8), Ibi byanteye imbaraga kandi mwarakoze gukomeza kunzamura, Ndabakunda. Reka nshimire nanone Lick Lick kubw’akazi katoroshye yakoze.”

Slowly ya Meddy yujuje miliyoni eshatu kuri YouTube mu mezi umunani gusa
Slowly ya Meddy yujuje miliyoni eshatu kuri YouTube mu mezi umunani gusa

KANDA HANO UREBE SLOWLY YA MEDDY

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU