Mu gihe irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 8(PGGSS8) ribura iminsi ibarirwa ku ntoki kugira ngo ritangire, abashinzwe kuritegura bamaze gutangaza abazaba bagize akanama nkemurampaka.

PGGSS8 y’uyu mwaka ihatanyemo Bruce Melody, Christopher, Mico The Best, Queen Cha, Jay C, Active, Young Grace, Uncle Austin, Khalfan na Just Family.

Ibitaramo by’iri rushanwa bizatangirira i Gicumbi ku wa 26 Gicurasi 2018, icya kabiri kizabera i Musanze ku wa 2 Kamena 2018, abahanzi bazataramira i Huye ku wa 16 Kamena 2018, bajye i Rubavu ku wa 30 Kamena hanyuma basoreze i Kigali ku wa 14 Nyakanga 2018 ari nabwo hazatorwa umuhanzi wegukana irushanwa.

Mu cyiciro cy’abazaba bagize akanama nkemurampaka nta mpinduka zidasanzwe zabayemo kuko Aimable Twahirwa, Tonzi na Lion Manzi n’ubundi nibo bazongera kuba aba Judge.

Lion Manzi, Tonzi na Aimable Twahirwa nibo bazaba aba Judge
Lion Manzi, Tonzi na Aimable Twahirwa nibo bazaba aba Judge

Ku bijyanye n’abashyushyarugamba (MC), Boubou yatangaje ko nabo bazamenyekana vuba aha, nyuma yo kugirana amasezerano nabo.

Tubibutse ko Iri rushanwa rimaze imyaka irindwi ribera mu Rwanda kuva mu 2011. Bwa mbere ryatwawe na Tom Close, King James (2012), Riderman (2013), Jay Polly (2014), Knowless (2015), Urban Boyz(2016) ndetse na Dream Boyz iheruka kuritwara mu 2017.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU