Umuhanzikazi akaba n’umubyinnikazi ndetae n’umukinnyi w’ama Filime, Beyonce Giselle Knowles-Carter yaguze urusengero mu munjyi wa New Orleans, bikaba bivugwa ko urwo rusengero rumaze imyaka ijana rwubatswe.

Menya byinshi ku rusengero Umuhanzikazi Beyonce yaguze i New Orleans

Uru rusengero bivugwa ko rwatangiye gusengerwamo mu myaka ijana ishize ari nabwo rwubatswe, mu mwaka wa 1900, gusa ngo rwari rumaze imyaka mike rudakoreshwa cyane nka mbere, ahanini biturutse ku bibazo bya bamwe mu bayoboke barwo bagiye bitaba Imana. Amakuru akaba avuga ko Beyonce yaruguze amafaranga macye cyane,  ugeraranyije n’ayo banyirarwo bifuzaga barushyira ku isoko 850,000.

urusengero Umuhanzikazi Beyonce yaguze

Ibi bikaba bibaye nyuma yaho aherutse kwitabira amasengesho yari yanitabiriwe n’abantu benshi bivugwa ko bageraga kuri magana cyenda, amasengesho kandi yanamwitiriwe, akabera mu mujyi wa San Francisco, dore ko ndetse muri uwo muhango hagiye hakinwa indirimbo za Beyonce nka “Listen, Freedom, Flaws and All, I Was Here, Survivor” n’izindi.

Beyonce uzwiho gukurura abantu benshi, ikinyamakuru TMZ ari nacyo dukesha iyi nkuru, cyemeza ko uyu muhanzikazi nta kibazo cy’abayoboke azagira nagato, dore ko mu myaka ine ishize hari andi makuru yakwirakwiye avuga ko muri Atlanta no muri Georgia hashinzwe idini ryari rigamije kuramya uyu muhanzikazi Beyoncé ryitwa “The National Church of Bey” bazwi nka “Beyism”.

Menya byinshi ku rusengero Umuhanzikazi Beyonce yaguze i New Orleans

Uru rusengero ruhereye i New Orleans ari naho murumuna we Solange Knowles atuye bivugwa ko azagira uruhare runini mu kumushakira abayoboke bazajya bateranira muri uru rusengero rw’ uyu muhanzikazi Beyonce.

Kugeza ubu Beyonce ntaratangaza icyo azakoresha uru rusengero yaguze, n’ubwo hari abavuga ko naho hazajya hakoreramo rya dini riramya uyu muhanzikazi “The National Church of Bey” rinafite bibiliya yaryo yihariye yitwa “Beyble”.

Menya byinshi ku rusengero Umuhanzikazi Beyonce yaguze i New Orleans
Bibiliya ya Beyism ikoreshwa n’abaramya Beyonce
Beyonce n'urusengero yaguze i New Orleans
Beyonce n’urusengero yaguze i New Orleans

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU