Umunyamideli ukomeye cyane muri Tanzania Wema Sepetu akaba n’umwe mu bantu bakunzwe kuvugwa cyane kubera gukoresha imbuga nkorambaga, akaba n’inshuti y’umuhanzi Ali Kiba, yatangaje impamvu atatashye ubukwe bw’ inshuti ikomeye cyane ya Alikiba.

Menya impamvu yateye Seputu, inshuti ikomeye cyane ya Alikiba kudatahata ubukwe bwe

Uyu mukobwa yatangaje amakuru y’impamvu yamuteye kutajya mu bukwe bwa Alikiba bwabaye 26/ Mata, ko aruko yari yashyizwe mu bategura ibirori byahuriranye n’ubu bukwe by’umuvandimwe.

Yavuze ko ari umwe mu bantu bari bateguye isabukuru y’amavuko y’umwe mu bantu bo mu miryango ye, maze ngo bituma atajya mu bukwe bw’uwahoze ari umukunzi, dore ko aba bombi bigeze gukundana gusa bakaza gutandukana badatangaje impamvu.

Yagize ati: “Nukuri nanjye byarantunguywe kuko umuvandimwe wanjye yari yagize isabukuru y’amavuko biba ngombwa ko njya kwifatanya nawe , iyi niyo mpamvu nyamukuru yatumye ntajya mu bukwe bwa Ali Kiba.”

Menya impamvu yateye Seputu, inshuti ikomeye cyane ya Alikiba kudatahata ubukwe bwe
umugeni wa Alikiba

Wema Sepetu ni umwe mu bakobwa bakunzwe mu gihugu cya Tanzania kubera gukina amafilime ndetse no kuba amurika imideli, akaba yaranavuzwe cyane kubera kuba mu rukundo n’ icyamamare Diamond nyuma nawe bikavugwa ko atabanye nawe igihe byavugwaga ko bashwanye amuziza ko atabyara .

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU