Umunyarwandakazi Akimana Fanny uhataniye ikamba rya Nyampinga w’Ubusuwisi 2018 { Miss Switzerland Francophone} ni umwe mu bitabiriye igitaramo itsinda rya Charly na Nina bakoreye mu mujyi wa Genève ho mu gihugu cy’Ubusuwisi.

Charly na Nina n’itsinda rimaze kugera kure mu muziki nyarwanda, bakaba bazwi mu ndirimbo nka I do bakoranye na Bebe Cool, Face to Face, Owooma, Try Me, Indoro n’izindi nyinshi.

Aba bakobwa bamaze iminsi ku mugabane w’iburayi aho bagiye gukorerayo ibitaramo by’uruhererekane bizanyura mu bihugu nka Belgium, France, Suisse, ndetse no muri Sweden.

Mu gitaramo cyabereye mu mujyi wa Genève ho mu busiwisi, iri tsinda ryaririmbiye imbere y’imbaga y’abanyarwanda n’inshuti zabo, ndetse bamwe mu banyamahirwe babashije no gutsindira amatike ya RwandAir.

Akimana Fanny uhatanye mu irushanwa rya Miss Suisse Francophone 2018 nawe yari yaje kwifatanya n’abandi banyarwanda muri ibi birori by’uburyohe, aboneraho no kubibutsa gukomeza kumushyigikira kugira ngo azegukane ikamba rizatangirwa ahitwa Montreux ku itariki ya 9 Kamena 2018.

Akimana Fanny uhatanye mu irushanwa rya Miss Suisse Francophone 2018 yari yitabiriye igitaramo cya Charly na Nina
Akimana Fanny uhatanye mu irushanwa rya Miss Suisse Francophone 2018 yari yitabiriye igitaramo cya Charly na Nina
Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo
Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo
Hatanzwe n'amatike ya RwandAir
Hatanzwe n’amatike ya RwandAir

Itsinda rya Charly na Nina bakomeje kwagura ibikorwa bya muzika yabo
Itsinda rya Charly na Nina bakomeje kwagura ibikorwa bya muzika yabo
Parfine wahoze akundana na Safi Madiba niwe wateguye iki gitaramo
Parfine wahoze akundana na Safi Madiba niwe wateguye iki gitaramo

Nyuma y’I Genève, Charly na Nina bategerejwe mu mujyi wa Stockholm ho muri Suede aho bazakorera igitaramo kuya 02 Kamena 2018.

Charly na Nina bafite ibindi bitaramo mu mijyi ikomeye yo mu burayi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU