Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Gicurasi 2018 nibwo Miss Liliane Iradukunda wabaye Miss Rwanda 2018 ari kumwe na Miss Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017 berekeje mu kigo ngororamuco cy’ Iwawa bagiye kwitabira umuhango wo gusoza amasomo ku rubyiruko ruhagororerwa.

Miss Liliane Iradukunda yifatanyije n’urubyiruko rw’ Iwawa mu gusoza amasomo

Mbere yo kwerekezayo , aba bakobwa bombi bari baraye I Gisenyi ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu aho bavuye berekeza muri uyu muhango, basoza amasomo Miss Iradukunda Liliane yinginze ku buryo bukomeye uru rubyiruko rurangije amasomo kuba icyitegererezo ku bo basize hanze mu kurwanya ibiyobyabwenge.

Miss Liliane Iradukunda ati: “Ndabinginze nka mushiki wanyu mwe murangije aha nimuze dufatanye turwanye ibiyobyabwenge ndetse tunarinde abatarabijyamo ntibazabijyemo kuko ni bibi ni ibitwicira ubuzima n’igihugu gusa, kandi mwe ubu ni mwe mwabikora neza kuko muzi neza ububi bwabyo kandi mubishatse twe nk’urubyiruko twabirwanya bigakunda.”

Miss Liliane Iradukunda wabaye Miss Rwanda 2018 yari yajyanye na Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa ndetse na Nyiramongi Odette, umufatanyabikorwa wa Miss Rwanda.

Miss Rwanda yatangiye igikorwa cyo gusura Iwawa mu 2016, igikorwa cyatangiwe na Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly. Mu rubyiruko rurangije i Wawa harimo abize ubwubatsi, kubaza, kudoda no guhinga, aho yababwiye ko ibyo bize byababera impamba nziza yo kwiteza imbere.

Miss Liliane Iradukunda yifatanyije n’urubyiruko rw’ Iwawa mu gusoza amasomo
Umwe bu barangije n’impamyabumenyi yahawe

Miss Iradukunda Elsa nawe mu rugendo arimo mu ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rubavu yasuye ishuri rya Rusamaza Primary School, aho yasuye abana cumi n’umwe yiyemeza kubafasha kuva mu mwaka wa mbere kugeza barangije.

Iki kigo cya Iwawa giherereye mu kiyaga cya Kivu cyatangiye ku itariki ya 5 Gashyantare 2010, kikaba cyaratangijwe ku mugaragaro na MIJESPOC ku ya 07 Gicurasi 2010. Cyigisha imyuga kandi kikagorora umuco kubahoze ari inzererezi abakoresha ibiyobyabwenge, abajura,n’abandi bafite imyitwarire mibi.

Amwe mu mafoto yahafatiwe:

Miss Liliane Iradukunda yifatanyije n’urubyiruko rw’ Iwawa mu gusoza amasomo

Miss Liliane Iradukunda yifatanyije n’urubyiruko rw’ Iwawa mu gusoza amasomo
Miss Liliane Iradukunda yagiriye Inama urubyiruko rugiye gusohoka Iwawa

Miss Liliane Iradukunda yifatanyije n’urubyiruko rw’ Iwawa mu gusoza amasomo

Miss Liliane Iradukunda yifatanyije n’urubyiruko rw’ Iwawa mu gusoza amasomo

Miss Liliane Iradukunda yifatanyije n’urubyiruko rw’ Iwawa mu gusoza amasomo
Miss Iradukunda Elsa na Miss Iradukunda Liliane baganira igitwenge ari cyose

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU