Miss Umuhoza Sharifa wabaye igisonga cya kane muri Miss Rwanda 2016, akanahabwa ikamba rya Nyampinga ukunzwe kurusha abandi (Miss Popularity) yakorewe ibirori bya Bridal Shower n’abakobwa bagenzi be, mu gihe habura iminsi mike ngo akore ubukwe.

Umuhoza Sharifa ni umukobwa w’imyaka 23 akaba yarabaye ikimenyabose ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2016 ndetse akabasha no kwegukana imyanya ishimishije muri iri rushanwa.

Mu kwezi kwa Mutarama 2018, Sharifa yambitswe impeta n’umukunzi we mu ibanga rikomeye, amwemerera kuzamubera umugore w’ibihe byose.

Umuhoza Sharifa yamaze kwambikwa impeta n'umukunzi we

Mu mpera z’iki cyumweru, Miss Umuhoza Sharifa yakorewe ibirori byo gusezera ku nshuti n’abavandimwe(Bridal Shower), bikaba byaritabiriwe na bamwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2016.

Miss Sharifa Umuhoza yakorewe ibirori bya Bridal Shower
Miss Sharifa Umuhoza yakorewe ibirori bya Bridal Shower

Miss Sharifa witegura kurushinga, yakorewe ibirori bya Bridal Shower Miss Sharifa witegura kurushinga, yakorewe ibirori bya Bridal Shower

Tubibutse ko Umuhoza Sharifa(Miss Popularity 2016) yavukiye kandi akurira mu Kagari ka Mpenge, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, aherutse gusoza amasomo y’icyiciro cya kabiri muri kaminuza y’igenga ya Kigali(ULK) mu mwaka wa kabiri mu icunga mari(Finance).

Umuhoza Sharifa ni igisonga cya kane muri Miss Rwanda 2016 ndetse yanabaye Miss Popularity
Umuhoza Sharifa ni igisonga cya kane muri Miss Rwanda 2016 ndetse yanabaye Miss Popularity
Miss Umuhoza Sharifa ni umukobwa w'uburanga buhebuje
Miss Umuhoza Sharifa ni umukobwa w’uburanga buhebuje

Miss Umuhoza Sharifa ni umukobwa w'uburanga buhebuje
Mu minsi iri imbere, azakora ubukwe

Miss Umuhoza Sharifa ni umukobwa w'uburanga buhebuje
Sharifa ni umukobwa w’imyaka 23
Miss Umuhoza Sharifa ni umukobwa w'uburanga buhebuje
Sharifa ntacyo aravuga ku bijyanye n’ubukwe bwe
Miss Umuhoza Sharifa ni umukobwa w'uburanga buhebuje
Sharifa akomoka i Musanze

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU