Morgan Freeman, umunya Amerika wamamaye cyane mu gukina ama filimi, ndetse akanayobora amwe mu ma filimi atandukanye, kuri ubu yasabye imbabazi nyuma y’ibyaha yashinjwaga by’ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye abagore umunani ndetse n’abandi bantu benshi – Morgan Freeman yasabye imbabazi.

Morgan Freeman yasabye imbabazi abahohotewe n'ibikorwa bye

Umugore ufasha mu gutunganya ama filimi yashinjije uyu musaza kugerageza kumuhohotera mu gihe kingana n’ukwezi kose, ubwo hafatwaga amashusho ya Filimi isekeje (comedie) yo kwiba Banki yitwa “Going in Style” nk’uko CNN yabitangaje.

Uyu mugore yavuze ko uyu mukambwe w’imyaka 80 y’amavuko yirirwaga amukorakora ubutitsa, agerageza kuzamura ijipo ye ari na ko amubaza niba yambaye ikariso.

Mu itangazo Morgan Freeman yasohoye ku munsi w’ejo hashize taliki ya 24 Gicurasi 2018, yasabye imbabazi buri umwe wese wabangamiwe n’ibikorwa bye, aho yagize ati: “Umuntu wese unzi cyangwa wakoranye najye azi ko ndi umuntu udashobora gucumuza cyangwa kubangamira umuntu mbigambiriye. gutuma abagore bumva ko babangamiwe atari byo nari ngamije.”

Freeman abaye undi muntu ukomeye muri Hollywood uherutse gushinjwa ihohotera rishingiye ku gitsina, nyuma ya Harvey Weinstein wagaragayeho imico nk’iyi bikanaba imbarutso yo gutangiza igikorwa cyo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyiswe “MeToo.”

Uyu mugore usanzwe afasha mu gutunganya ama filimi akaba ari umwe mu bagore umunani babwiye CNN ko bagezweho n’iri hohoterwa.

Yavuze ko mu gihe ibi byabaga, undi mukinnyi w’amafilimi witwa Alan Arkin yasabye uyu musaza kubihagarika. Morgan ngo yaramanjiriwe, abura icyo yongeraho.

Uyu mugore wamamaye muri Filimi yiswe ‘Now You See Me’ yongeyeho ko ubuyobozi bwa Hollywood buzi ko bitemewe kwambara imyambaro igaragaza amabere cyangwa ikibuno mu gihe muzehe Morgan Freeman ari hafi aho, none Morgan Freeman yasabye imbabazi abagore bose bumva ko bahohotewe n’ibikorwa bye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU