Umukinnyi Sibomana Patrick {Papy} wahoze akina muri APR FC akaza kujya gukina ku mugabane w’iburayi yashimiye umugore we Housnat Sultan bamaze umwaka umwe barushinze, ndetse asaba Imana gukomeza kurinda urugo rwabo.

Papy aherutse gushyira umukono ku masezerano y’imyaka itatu mu ikipe ya Shakhtyor Soligorsk yo mu cyiciro cya mbere muri Belarus, ndetse akomeje kwitwara neza muri iyi kipe.

Mu kwezi kwa Gicurasi 2017, Nibwo Patrick n’umukunzi we Sultan Housnat bahisemo kurushinga, babana nk’umugore n’umugabo nyuma y’imyaka myinshi bari bamaze bakundana.

Mu magambo y’urukundo, Papy yashimiye umugore we nyuma y’umwaka barushinze

 Sibomana Patrick uzwi nka Papy yakoze ubukwe n’umukunzi we Uwase Housnat Sultan

 Sibomana Patrick uzwi nka Papy yakoze ubukwe n’umukunzi we Uwase Housnat Sultan

 Sibomana Patrick uzwi nka Papy yakoze ubukwe n’umukunzi we Uwase Housnat Sultan

Aba bombi bibarutse umwana w’umukobwa Tariki ya 01 Gashyantare 2018, Kuva yavuka ntago Papy aramuca iryera kubera ko umukuzi we yibarutse Papy yarasubiye I burayi.

Papy na Housnat bibarutse umwana w'umukobwa

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Papy yashimiye Imana n’umugore we nyuma y’igihe kingana n’umwaka umwe barushinze. Aha yagize ati “20.5.2017 umunsi w’amateka ku rukundo rwacu turagushimira Nyagasani kuba tumaranye umwaka turi amahoro kandi twiringiye kuzarenza imyaka 100, ndagushimira mugore nkunda urukundo unyereka kuva nakumenya wahinduye byinshi kuri njye, wampaye impano y’umukobwa mwiza cyane dusa gusa sinzi icyo navuga nyagasani aguhe imigisha akomeze abane natwe mu rugo rwacu , love you so much my lovely wife # team houcpy in love forever and ever ❤💋#”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU