Dore uko umukino wahuzaga ikipe ya Rayon sports na As Kigali wabaye ejo kuwa gatatu Tariki ya 30 gicurasi 2018 watangiye i saa ya 15h31, wayobowe n’umusifuzi Hakizimana Louis wagenze.

Mu mukino wa Rayon na As Kigali igitego Gilbert yatsinze yagituye nyina

Ni umukino ikipe ya Rayon sports yagerageje guhanahana neza ishakisha amahirwe yo kubona igitego cya mbere, bidatinze ku munota wa karindwi umukinnyi Kwizera Pierrot akorerwaho ikosa hafi y’urubuga rw’amahina, umupira uterwa na Rutanga awutera nabi uca hejuru y’izamu, nibwo buryo bwa mbere ikipe ya Rayon sports yaribonye.

Ikipe ya AS Kigali nayo yahise ibona amahirwe y’umupi w’umuterekano,  ariko nayo umukinnyi wa As kigali Ali Niyonzima ayishyira hejuru y’izamu rya ndayishimiye Eric Bakame.

AS Kigali yongeye kugira amahirwe ubwo yabona corners ebyiri zikurikiranya ariko ntizagira icyo zitanga ubundi umupira ukomeza ukinirwa hagati mu kibuga ari nako impande zombi zisimburana kotsanya igitutu.

Mu mukino wa Rayon na As Kigali igitego Gilbert yatsinze yagituye nyina

Igice cya mbere cyarinze kirangira nta mpinduka ibaye ari 0-0, AS Kigali ikaba yihariye iki gice ku kigereranyo cya 54% aho yanabonye corners 6 ndetse itera n’amashoti. Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports aho nyuma y’ iminota ibiri  gusa Gilbert Mugisha yatsinze igitego cyiza cyane nyuma y’igihe kitari gito ataboneka mu kibuga, ku cyizere yagiriwe cyatumye atanga umusaruro.

Mu rwego rwo kongera amaraso mashya mu kibuga, umutoza ntiyatinze gusimbuza aho yashyizemo Rwatubyaye mu mwanya wa Faustin wari wagize imvune ndetse na Mbondi utagaragaye asimburwa na Diarra.

Amanota atatu atumye Rayon Sports igeza amanota 43 ikaba igisigaranye ibirarane bitatu, nk’ uko biherutse gutangazwa na Yvan Minnaert, ngo intego ikaba ari iyo kubitsinda ibirarane byose kugira ngo igume muri mwisiganwa ry’ igikombe.

Mu mukino wa Rayon na As Kigali igitego Gilbert yatsinze yagituye nyina

Ku munota wa 85, AS Kigali yokeje igitutu izamu rya Bakame waje no gukorerwaho ikosa bituma aryama hasi akanya gato. Mu minota 5 y’ inyongera, AS Kigali yagerageje ibishoboka byose ngo nibura yishyure, gusa umukino ukaba warinze urangira ntabyo igezeho, igice cya kabiri cyose Rayon Sports ikaba yagaragaje umukino usukuye kandi w’ ingufu bigaragara ko yari ifite intego kandi ikaba iyigezeho.

Rayon sports isigaranye ibirarane bitatu harimo icyo izakina na Police FC ku wa Gatandatu tariki 2 Kamena 2018 kuri Stade ya Kigali, icyo izakiramo Amagaju FC tariki 5 Kamena 2018 kuri Stade Amahoro n’icyo izasuramo Musanze FC tariki 8 Kamena 2018, irarushwa amanota na APR FC ya mbere arindwi ikarushwa na AS Kigali atanu.

Dore uko indi imikino izakinwa:

Tariki 2 kamena 2018, Match Day 20

Rayon Sports FC vs Police FC (Stade de Kigali)

Match Day 22

Miroplast FC vs Mukura VS (Mironko Stadium)

Tariki 3 kamena 2018, Match Day 21

Etincelles FC vs Marines FC (Stade Umuganda)

Tariki 5 kamena 2018, Match Day 22

Rayon Sports FC vs Amagaju FC (Stade Amahoro)

Tariki 6 kamena 2018, Match Day 22

AS Kigali vs Marines FC (Stade de Kigali)

Tariki 8 kamena 2018, Match Day 23

Musanze FC vs Rayon Sports FC (Stade Ubworoherane)

Tariki 9 kamena 2018, Match Day 23

Marines FC vs SC Kiyovu (Stade Umuganda)

Tariki 10 kamena 2018, Match Day 22

APR FC vs Police (Stade de Kigali)

Tariki 12 kamena 2018, Match Day 24

Bugesera FC vs Marines FC (Bugesera Grounds)

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU