Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda Azam Rwanda Premier League irakomeza uyu munis kuwa gatatu tariki 9 Gicurasi 2018 bakina umunsi wa 21 wa Shampiyona.

Mu mupira w’amaguru hari gukinwa umunsi wa 21 wa Shampiyona

Umwe mu mikino witezwe na benshi ni umukino uzaguhuza ikipe ya Rayon sports na Mukura VS uza kubera mu Ntara y’amajyepfo mu karere ka Huye kuri Stade Kamena isanzwe yitorezwaho ikipe ya Mukura VS y’i Huye.

Biteganyijwe ko uyu mukino uza gutangira i saa cyenda n’igice nkuko bisanzwe, amafaranga yo kwinjira, itike y’amake iraba igura amafaranga 2000frw, 5000frw na 10.000frw.

Kuruhande rwa Rayon sport uyu mukino iramutse iwutsinze byayiha amahirwe yo gusatira umwanya wa kabiri, uriho ikipe ya APR FC irusha Rayon sports amanita agera kuri atanu, kugaza ubu Rayon sport ifite amanota 35.

Kuruhande rwa Mukura VS iramutse itsinze uyu mukino byayihesha kujya ku mwanya wa munani wicayeho ikipe ya Sunrise irusha Mukura VS amanota 3 gusa kuko ifite amanota 26, mugihe Mukura VS ifite 23, ikaba izigaye ibitego byinshi kurusha Sunrise iri kumwanya wa 8, bivuga ko Mukura iramutse itsinze uyu mukino yahita ifata umwanya wa 8.

Dore uko indi mikino izagukinwa:

9 Gicurasi 2018

  • Gicumbi FC vs Bugesera FC (Stade Gicumbi)
  • Police FC vs Miroplast FC (Kicukiro stadium)
  • Mukura VS vs Rayon Sports FC (Huye Stadium)
  • Amagaju FC vs Musanze Fc (Nyagisenyi Stadium)

10 Gicurasi 2018

  • Kirehe FC vs APR FC (Kirehe Pitch)
  • Espoir FC vs SC Kiyovu (Rusizi Stadium)
  • Sunrise FC vsAS Kigali (Nyagatare Pitch)

Amakinnyi batemerewe gukina imikino y’umunsi wa 21 wa Shampiyona:

  1. Mumbere Saiba Claude (Etincelles FC)
  2. Ndayegamiye Abou (Mukura VS)
  3. Ssentongo Farouk Saifi (Bugesera FC)
  4. Nkunzimana Sadi (Gicumbi FC)

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU