Mu mukino wa mbere wo mu matsinda mu marushanwa ya CAF Confederations Cup, ikipe ya Rayon Sports inaniwe gutsinda Gor Mahia mu mukinowabaye mu mvura y’amahindu, umukino ukaba warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Mu mvura y' amahindu Rayon Sports inaniwe gutsinda Gor Mahia

Muri uyu mukino wa mbere wari witabiriwe n’abafana benshi biganjemo abakunzi ba Rayon Sports, nta kipe n’imwe ibashije gutahana amanota 3 kuko banganyije 1-1, babangamirwa n’imvura nyinshi yaguye,ikibuga cy’I Nyamirambo kikuzura Amavubi.

Mu mvura y' amahindu Rayon Sports inaniwe gutsinda Gor Mahia

Gor Mahia yatangiye umukino iri ku rwego rwo hejuru ndetse igenda ibonana cyane hagati mu kibuga,byatumye ifungura amazamu ku munota wa 10 ku gitego cyatsinzwe na Meddie Kagere,nyuma y’uburangare bwa Usengimana Faustin na Mugabo Gabriel batabashije kumucunga bakagira ngo yaraririye.

Rayon Sports yahise ibona ko ibintu bihindutse ndetse itangira gushyira imbere imipira ishaka Christ Mbondi na Ismaila Diarra,biza kuyihira ku munota wa 24,ubwo myugariro wa Gor Mahia Walusimbi yakoreraga ikosa kuri Christ Mbondi, umusifuzi agatanga Coup Franc yatewe neza na Rutanga Eric igitego kiba kirinjiye.

Mu mvura y' amahindu Rayon Sports inaniwe gutsinda Gor Mahia

Amakipe yombi yatangiye gukina ari gucungana,ariko Gor Mahia ikomeza kugariza izamu rya Rayon Sports ndetse rutahizamu Kagere abona uburyo bukomeye imbere y’izamu, umunyezamu Bakame ahagarara neza.

Mu mvura y' amahindu Rayon Sports inaniwe gutsinda Gor Mahia

Igice cya mbere kigiye kurangira I Nyamirambo haguye imvura nyinshi cyane bituma amakipe yombi agorwa no kongera guhererekanya umupira, kirangira banganyije 1-1.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yaje ishaka igitego cya kabiri igerageza gusatira ariko birayigora, kuko amazi yari menshi mu kibuga byatumaga umupira utagenda ndetse nta kipe yashoboraga gukina umupira ugendera hasi.

Gor Mahia yabuze uburyo bukomeye ku munota wa 82 ubwo Kagere yazamukanaga umupira,akawuhereza Francis Kahata wari wenyine na Bakame,agatera umupira ugaca ku ruhande.

Rayon Sports inaniwe gutsinda Gor Mahia bigaragara ko yayirushije, byishe imibare y’umutoza Minnaert wifuzaga gutsinda imikino yose yo mu rugo, akarwana no kubona amanota yo hanze.

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga:

  • Ndayishimiye Eric (C)
  • Nyandwi Saddam
  • Usengimana Faustin
  • Gabriel Mugabo
  • Eric Rutanga
  • Ange Mutsinzi Jimmy
  • Mukunzi Yannick
  • Mbondi Christ
  • Muhire Kevin
  • Hussein Shaban
  • Ismaila Diarra

Abakinnyi ba Gor Mahia babanje mu kibuga:

  • 29 Boniface Oluoch
  • 18 Haron Shakava
  • 12 Joash Onyango
  • 26 Philemon Otieno
  • 2 Godfrey Walusimbi
  • 20 Ernest Wendo
  • 30 Humprey Mieno
  • 25 George Odhiambo
  • 8 Francis Kahata
  • 9 Jacques

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU