Ndamyirokoye François ukoresha mu buhanzi izina rya “ Mudandi Frank ” yashyize hanze indirimbo nshyashya yitwa “Soulmate” yakoreye abakundana bose.

Mudandi wakunzwe mu ndirimbo nka “Ni Miss” yabwiye Touchrwanda ko yakoze “Soulmate” ayikoreye by’umwihariko abakundana aho yashakaga kumvikanisha umukunzi nyawe wo mu byiza n’ibibi.

Mudandi Frank ubusanzwe yitwa Ndamyirokoye Francois
Mudandi Frank ubusanzwe yitwa Ndamyirokoye Francois

Yagize ati “Ni indirimbo nakoze kugira ngo ishimishe abafite abakunzi bamwe b’ukuri batagira uburyarya. Muri make nayikoze kugira ngo  ishimishe abantu bakundana  nta buryarya buri  hagati yabo”.

Ku rundi ruhande avuga kandi ko ari indirimbo yakoze kugira ngo  ishimishe abantu bose muri rusange mu buryo bwo kuyibyina kuko ibyinitse.

Ati “ N’abantu bakunda kubyina nabaterejeho njya gukora  iyi ndirimbo”.

Twamubajije impamvu yahisemo kwiyita Mudandi Frank maze asobanura ko izina “Mudandi” yatangiye kuryitwa ubwo yari  akiri muto cyane akura arikunda arikomeza uko.

Mu minsi iri imbere avuga ko azasohora amashusho y’iyo ndirimbo ngo kandi n’ibihangano bitandukanye azakomeza kubisohora bitandukanye n’uko umwaka ushize atakoze indirimbo nyinshi.

Mudandi yakoze iyitwa 'Soulmate' yageneye abakundana bose
Mudandi yakoze iyitwa ‘Soulmate’ yageneye abakundana bose

Kuba atari yaherukaga gusohora indirimbo yavuze ko yari yarafashe umwanya wo kugutekereza ku muziki agomba gukora n’ikerekezo cyawo ku buryo utangira kumubyarira inyungu.

Mu minsi iri imbere avuga ko atangira gutaramira ahantu hanyuranye agezaho abantu ibihangano bye bitandukanye.

KANDA HANO WUMVE “SOULMATE” YA MUDANDI FRANK

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU