Kuri uyu wa gatandatu nibwo irushanwa rya Guma Guma rigomba gutangira aho rizatangirira mu karere ka Gicumbi kuri ubu mugihe abahanzi bose bagomba guhatana bari kwitegura iri rushanwa igura ry’abafana ryo rirarimbanyije.

Umuyobozi w’Ishami ry’Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Peter Karadjov, yavuze ko barushijeho guha agaciro amajwi y’abakunzi b’umuziki muri uyu mwaka

Irushanwa rya Guma Guma kunshuro ya 8 rigomba gutangira kuri uyu wa gatandatu mu karere ka Gicumbi igura ry’abafana rikaba ririmbanyije muri aka karere aho abahanzi batandukanye boherejeyo abantu bagomba kubafasha mu kubashakira abafana bazabashyigikira muri iki gikorwa.

Kuri iki cyumweru ubwo umunyamakuru wa Touchrwanda yerekezaga mu karere ka Gicumbi ahazwi nko mu Nkambi muri aka karere hakaba hari habaye inama zitandukanye aho bamwe mu bari boherejwe n’abahanzi baturutse i Kigali bari bateguye inama aho bagiye bashishikariza abafana kuzaza kubashyigikira muri iki gikorwa ndetse bakagira na byinshi bagenda babasezeranya.

Uko ibitaramo bizagenda bikurikirana

Nubwo kuri uyu wa gatandatu iri rushanwa rizatangirira mu karere ka Gicumbi ndetse bamwe mu bahanzi bazaryitabira bakaba batangiye kugenda bashaka abafana bazabashyigikira muri aka karere no mu mujyi wa Kigali abahanzi bakaba bakomeje kugenda bakorana inama n’abafana aho benshi bagenda babasezeranya kuzabaha imodoka izabatwara aho igikorwa cyose cya Guma Guma kizabera ndetse no kuzabaha ibizakenerwa byose mu rugendo.

Uko ibihembo bizatangwa:

-Uwa mbere azahabwa miliyoni 20

-Uwa kabiri azahabwa miliyoni enye n’igice

-Uwa gatatu azahabwa miliyoni enye

-Uwa kane azahabwa miliyoni eshatu n’igice

-Uwa gatanu azahabwa miliyoni eshatu

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU