Umuhanzi nyarwanda Mugisha Benjamin wamenyekanye cyane nka The Ben yashimishije abafana mu gitaramo cy’amateka i Kampala muri Uganda aho yishimiwe ku buryo budasanzwe.

Mugisha Benjamin

Iki ni igitaramo gikomeye cyiswe Blankets & Wines, The Ben (Mugisha Benjamin) yari yagitumiwemo nk’umuhanzi w’umunyamahanga w’imena, kikaba cyabereye mu murwa mukuru Kampala wo mu gihugu cya Uganda, The Ben akaba yacurangiye n’abanyeshuri biga mu ishuri rya Muzika ryahoze ku Nyundo.

The Ben umaze kugera ku rwego rushimishije muri muzika yeretse abanya Uganda ko umuziki awuhumeka, muri iki gitaramo kibarizwa mu bitaramo bisanzwe byitabirwa n’imbaganyamwinshi y’abakunzi ba muzika muri Uganda.

Lugogo Cricket Oval aho iki gitaramo cyabereye, ni ahantu hanini cyane hakunze kubera ibitaramo bihuza imbaga y’abantu benshi ari nayo mpamvu hashyizwe iki gitaramo cyatumiwemo The Ben (Mugisha Benjamin).

Mugisha Benjamin (The Ben) yashimishije abafana mu gitaramo cy'amateka i Kampala

Ubwo Mugisha Benjamin (The Ben) yaririmbaga, yageze hagati asaba abakunzi be gufata umwanya bakunamira Mowzey Radio aha akaba yahise anaririmba indirimbo y’uyu muhanzi wahoze mu itsinda rya GoodLyfe uherutse gutabaruka. Aya ni amateka yari yanditse, abafana bahise bafatwa n’amarangamutima menshi bagaragaza kwishimira uyu munyarwanda wari ubakoze ku mutima.

Iki gitaramo The Ben yaririmbyemo cyagaragayemo kandi abandi bahanzi nka Heavy K usanzwe ari umuhanzi akaba n’umu Producer ukomeye mu gihugu cya Afurika y’Epfo, Fik Fameica, umuraperi wo mu gihugu cya Uganda. Hacuranze kandi aba Djs banyuranye bari bayobowe n’umusore w’umunyarwanda Vj Spinny umaze kubaka izina rikomeye muri Uganda.

Mu mafoto irebere The Ben (Mugisha Benjamin) uko yakanyujijeho:

Mugisha Benjamin (The Ben) yashimishije abafana mu gitaramo cy'amateka i Kampala

Mugisha Benjamin (The Ben) yashimishije abafana mu gitaramo cy'amateka i Kampala

Mugisha Benjamin (The Ben) yashimishije abafana mu gitaramo cy'amateka i Kampala
Abitabiriye iki gitaramo muri Uganda ni uku bari biyambariye
Mugisha Benjamin (The Ben) yashimishije abafana mu gitaramo cy'amateka i Kampala
Mugisha Benjamin yasabye ko hafatwa umunota hakibukwa Mowzy Radio
Mugisha Benjamin (The Ben) yashimishije abafana mu gitaramo cy'amateka i Kampala
Mugisha Benjamin ni umuhanzi ukunzwe cyane muri Uganda

Mugisha Benjamin (The Ben) yashimishije abafana mu gitaramo cy'amateka i Kampala

Mugisha Benjamin (The Ben) yashimishije abafana mu gitaramo cy'amateka i Kampala
Abanyeshuri bo ku Nyundo bari bahari

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU