Umukinnyi wa Rayon Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi Muhire Kevin yatangaje abahanzi Nyarwanda akunda kurusha abandi ubwo yatangazaga byinshi bimwerekeyeho ari kuganira na Radiyo Rwanda.

Muhire Kevin yatangaje abahanzi Nyarwanda akunda kurusha abandi

Muhire Kevin n’umwe mu bakinnyi bakomeye cyane hano mu Rwanda akaba akinira ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi yatangaje abahanzi ba hano mu Rwanda akunda kurusha abandi.

Muhire Kevin yatangaje abahanzi Nyarwanda akunda kurusha abandi

Nkuko uyu mukinnyi yabitangarije Radiyo Rwanda mu kiganiro cy’urubuga rw’imikino yatangaje ko mu Rwanda akunda abahanzi benshi batandukanye gusa abo akunda cyane kurusha abandi akaba ari Urban Boyz,Riderman ndetse na Butera Knowless.

Muhire Kevin yatangaje abahanzi Nyarwanda akunda kurusha abandi

Muhire Kevin kuri ubu akaba afite ikibazo cy’imvune yagiriye ku mukino wahuje ikipe ya Rayon Sports n’ikipe ya Bugesera gusa imvune ikaba idakomeye dore ko agomba gutangira imyitozo kuri uyu wa gatatu gusa ku mukino Rayon Sports irakina kuri uyu wa kabiri n’ikipe ya Kirehe muri Shampiyona uyu mukinnyi akaba atari mu bakinnyi 18 bajyanye n’ikipe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU