Mushiki wa Diamond Platnumz witwa Esma Khan (Esma Platnumz) ari mu kaga nyuma yuko Inzego zishinzwe gukurikirana ubuziranenge bw’ibicuruzwa muri Tanzania rumushinja icyaha cyo gucuruza no kwamamaza amavuta yangiza uruhu azwi nka ” Mukorogo “.

Esma aherutse gutabwa muri Yombi na Polisi yo mu gace ka Kijitonyama ahazwi nka Mabati muri Tanzania, ajya guhatwa ibibazo bijyanye n’imikoresheze n’amavuta ye bicyekwa ko atujuje ubuziranenge.

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe ibiribwa n’imiti muri Tanzania burashinja mushiki wa Diamond gucuruza amavuta ya Mukorogo atujuje ubuziranenge
Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe ibiribwa n’imiti muri Tanzania burashinja mushiki wa Diamond gucuruza amavuta ya Mukorogo atujuje ubuziranenge

Abakozi b’ikigo gishinzwe ibiribwa n’imiti barashinja Esma kuba acuruza amavuta yangiza uruhu, nubwo we abihakana akavuga ko ngo ibintu bye byasuzumwe neza kandi ngo bikoranye ubuhanga.

Nkuko ikimanyamakuru cyandikira muri Tanzania kibivuga, ngo uyu mukobwa yajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ahagana saa saba z’igicuku, ahava saa kumi n’ebyiri za mu gitondo mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Muri iryo joro ryose baraye bamuhata ibibazo, maze ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe ibiribwa n’imiti buvuga ko bugiye kongera kugenzura neza ubuziranenge bw’amavuta uyu mukobwa acuruza, basanga yangiza uruhu rw’abantu agahanwa bikomeye.

Ku mbuga nkoranyambaga z'uyu mukobwa, hahoraho amafoto yo kwamamaza amavuta n'ibindi birungo by'abagore
Ku mbuga nkoranyambaga z’uyu mukobwa, hahoraho amafoto yo kwamamaza amavuta n’ibindi birungo by’abagore
Nibaramuka basanze ibyo Esma acuruza bitujuje ubuziranenge, ashobora kuzahita acibwa akayabo
Nibaramuka basanze ibyo Esma acuruza bitujuje ubuziranenge, ashobora kuzahita acibwa akayabo

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU